Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abantu 15 Barimo N’Abanyarwanda Bafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abantu 15 Barimo N’Abanyarwanda Bafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 August 2024 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Goma: Umuyobozi w’umujyi wa Goma witwa Faustin Kapend Kamand avuga ko ku wa Gatandatu ushize hari abantu 15 barimo n’Abanyarwanda bafatiwe mu Mujyi wa Goma bakurikiranyweho gushaka abantu bo kwinjiza muri M23.

Yabwiye Radio Okapi ko abo bantu bafashwe n’inzego z’iperereza rya gisirikare rikorera mu gace ka 34 k’ingabo za DRC mu Gifaransa bita 34e région militaire.

Abo bantu bafatiwe mu gikorwa cya gisirikare ingabo za DRC zikorera mu Mujyi wa Goma zise ’Safisha Mji wa Goma’, aya akaba amagambo y’Igiswayile mu Kinyarwanda asobanuye ‘Gusukura Umujyi wa Goma’.

Amakuru avuga ko mu bafashwe harimo umusirikare mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo wakoreraga muri Brigade ya 11, hakabamo Abanyarwanda baba i Goma mu buryo ‘butemewe’, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bava muri Goma cyangwa muri Teritwari ya Nyiragongo.

Kapend Kamand avuga ko abo bose ari abantu bakorana n’umwanzi, bakaba bari bashinzwe kumushakira abarwanyi bashya, bakabikora rwihishwa.

Yemeza ko abenshi muri bo basanzwe baba muri Nyiragongo bakahava baje i Goma kuhashaka abarwanyi bo kujyana muri M23, bitaba ibyo bakaza kwiba iby’abandi no gukora ubundi bugizi bwa nabi.

Ati: “ Muri bo bamwe baturuka muri Nyiragongo, abandi muri Majengo, Kasika no muri Katoy. Biyemerera ko bagira uruhare mu rugomo rubera muri Goma kandi hari n’uwatwemereye ko yagize uruhare mu kwambura umupolisi imbunda mu minsi ishize ubwo bagenzi be bashyiraga bariyeri mu mihanda yacu”.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma avuga ko hari abandi bamaze koherezwa i Kinshasa mu nzego nkuru z’umutekano kubera uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Akemeza kandi ko ibikorwa byo gushaka no gufata bariya bantu byakozwe mu ibanga kugira ngo hatagira ubimenya cyangwa ubikenga akaba yacika.

TAGGED:AbanyarwandaCongoGomaIngaboM23Nyiragongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 65% By’Ababyeyi Nibo Batanga Umusanzu Wo Kugaburirira Abana Ku Ishuri- MINEDUC
Next Article Muhanga: Amaduka Yafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?