Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abashatse Guhirika Ubutegetsi Baragezwa Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Abashatse Guhirika Ubutegetsi Baragezwa Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2024 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukiko rwa gisirikare ruri ahitwa Ndolo mu Murwa mukuru Kinshasa kuri uyu wa Gatanu taliki 07, Kamena, 2024 harabera urubanza ry’abantu baherutse gushaka guhirika ubutegetsi bikaburizwamo.

Radio Okapi yanditse ko abantu 53 ari bo bari bwitabe ngo bisobanure ku byaha birindwi ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja.

Nibagera imbere y’Urukiko buri wese arasomerwa umwirondoro we, abazwe niba uwo barega ari we witabye urukiko ndetse abazwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo aregwa.

Bose uko bakabaye baregwa ibyaha birimo kugambirira kwica, iterabwoba, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, gukorana n’abagizi ba nabi no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Abakurikirana uru rubanza bavuga ko bafite amatsiko yo kuzumva icyo abaregwa bari bagamije ubwo bagabaga ibitero mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu n’ababahaga amafaranga.

Taliki 19, Kamena, 2024 hari ku Cyumweru mu rukerera nibwo abatuye mu gace k’abaherwe n’abanyapolitiki bakomeye ka Gombe muri Kinshasa bakanguwe n’amasasu yarashwe ku rugo rwa Vital Kamerhe bashaka kumwica.

Abapolisi babiri mu bamurinda bahasize ubuzima.

Bidatinze ku mbuga nkoranyambaga hahise hatangira gucicikana amashusho y’abantu bambaye gisirikare bafite ibendera ryahoze ari irya Zaïre bavuga ko badashaka ko Felix Antoine Tshisekedi ayobora DRC.

Bamusabaga gusohoka mu ngoro y’Umukuru w’igihugu.

Abo bantu ariko ibyabo ntibyatinze kuko bahise bafatwa n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’igihugu ndetse muri bo harimo n’Umuzungu w’Umunyamerika.

Iryo tsinda ryose ryari riyobowe na Christian Malanga, uyu akaba umuturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika.

Abasirikare barinda Umukuru w’igihugu muri DRC barashe Malanga bamutsinda aho.

TAGGED:DRCGuhirikaMalangaTshisekediUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwafunguye Ambasade Muri Indonesia
Next Article Kagame Yitabiriye Umuhango Wo Guha Impamyabumenyi Abarangije Kaminuza Ya ALU
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?