DRC: Abashatse Guhirika Ubutegetsi Baragezwa Mu Rukiko

Mu rukiko rwa gisirikare ruri ahitwa Ndolo mu Murwa mukuru Kinshasa kuri uyu wa Gatanu taliki 07, Kamena, 2024 harabera urubanza ry’abantu baherutse gushaka guhirika ubutegetsi bikaburizwamo.

Radio Okapi yanditse ko abantu 53 ari bo bari bwitabe ngo bisobanure ku byaha birindwi ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja.

Nibagera imbere y’Urukiko buri wese arasomerwa umwirondoro we, abazwe niba uwo barega ari we witabye urukiko ndetse abazwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo aregwa.

Bose uko bakabaye baregwa ibyaha birimo kugambirira kwica, iterabwoba, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, gukorana n’abagizi ba nabi no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Abakurikirana uru rubanza bavuga ko bafite amatsiko yo kuzumva icyo abaregwa bari bagamije ubwo bagabaga ibitero mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu n’ababahaga amafaranga.

Taliki 19, Kamena, 2024 hari ku Cyumweru mu rukerera nibwo abatuye mu gace k’abaherwe n’abanyapolitiki bakomeye ka Gombe muri Kinshasa bakanguwe n’amasasu yarashwe ku rugo rwa Vital Kamerhe bashaka kumwica.

Abapolisi babiri mu bamurinda bahasize ubuzima.

Bidatinze ku mbuga nkoranyambaga hahise hatangira gucicikana amashusho y’abantu bambaye gisirikare bafite ibendera ryahoze ari irya Zaïre bavuga ko badashaka ko Felix Antoine Tshisekedi ayobora DRC.

Bamusabaga gusohoka mu ngoro y’Umukuru w’igihugu.

Abo bantu ariko ibyabo ntibyatinze kuko bahise bafatwa n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’igihugu ndetse muri bo harimo n’Umuzungu w’Umunyamerika.

Iryo tsinda ryose ryari riyobowe na Christian Malanga, uyu akaba umuturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika.

Abasirikare barinda Umukuru w’igihugu muri DRC barashe Malanga bamutsinda aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version