Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abasirikare Bakuru Barashinjwa Guha M 23 Icyuho Igafata Bunagana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Abasirikare Bakuru Barashinjwa Guha M 23 Icyuho Igafata Bunagana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2022 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abo ni Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye ingabo za bataillon 3412 na 3307.  Bararegwa ibyaha bine birimo guhunga imbere y’umwanzi, guta intwaro n’ibindi bikoresho, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare no gushaka kwigarurira imitungo y’abaturage.

Bombi mu Cyumweru gishize nibwo bagejejwe imbere y’Urukiko  rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Bashinjwa uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana wafashwe n’inyeshyamba za M23 mu mezi ane ashize.

Abo basirikare bafungiye muri gereza ya Munzenze, bombi bari bakuriye ibikorwa bya gisirikare mu gace k’imirwano inyeshyamba zafatiyemo umujyi wa Bunagana.

Ku rubuga rwa Radio Okapi handitseho ko mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu ushize, abunganira abaregwa basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko bagaragaza ko barwaye.

Abo basirikare bakuru bafunzwe kuva muri Nyakanga, 2022 urubanza rwabo ruzakomeza ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, taliki ya 19 Ukwakira, 2022.

Ibyaha baregwa bibahamye bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.

Jenerali Wo Muri DRC Akurikiranyweho Gukorana N’u Rwanda

TAGGED:AbasirikareDRCIngaboM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gushora Mu Rubyiruko Niyo Mahitamo Meza- Minisitiri W’Intebe Ngirente
Next Article FERWAFA Yahaye Gatete Jimmy Impano Y’Ubudashyikirwa Mu Mupira W’Amaguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?