DRC: Abaturage Batwitse Umusirikare Ari Muzima

Ahitwa Kamanyola muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haravugwa inkuru y’abasore bafashe umusirikare baramukubita bamunogeje baramutwika. Babikoze bahorera umuvunjayi wari waraye yambuwe n’abantu bamuteze atashye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri kariya gace haramutse umutekano muke kuko urubyiruko rwafunze umuhanda uhuza ibice bigera Kamanyola mu kibaya cya Ruzizi.

Ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi midugararo yatangiye ubwo umuvunjayi yahuraga n’abantu bafite intwaro bakamwambura barangiza bakamukubita bakanamukomeretsa.

- Kwmamaza -

Abasore bo muri ako gace bahise barakra bashinga bariyeri hafi aho kugira ngo barebe ko hari uwo bafata bakabimuryoza.

Mu ubwo burinzi bwabo, haje guca umusirikare wambaye sivile baramufata baramukubita bamaze kumuzahaza bamutwika akiri muzima.

Ikinyamakuru Actualité.cd kivuga ko ruriya rubyiruko rwaketse ko uriya musirikare yari ari mu itsinda ry’abantu bambuye uriya muvunjayi.

Umuyobozi wa Kamanyola witwa Papy Matabaro avuga ko abaturage bakubise uriya musirikare baramutwika ariko ngo nta mwenda ya gisirikare yari yambaye.

Iby’uko ari umusirikare byaje kumenyekana nyuma.

Hagati aho kandi ngo nta rujya n’uruza ruhuza Bukavu na Uvira ruri kuba kubera iyo midugararo iri muri Kamanyola.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version