UPDATED: Impanuka Yabereye i Rusizi Yahitanye Batanu, Shoferi Acika Akaguru

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere imbangukiragutabara yari iturutse mu bitaro bya Mubilizi yakoreye impanuka ahitwa Nyakabuye muri Rusizi ihitana abantu batanu. Ku ikubitiro bane bahise bahasiga ubuzima.

Iyi mbangukiragutaba yari irimo abantu batandatu.

Kugeza ubu abantu batanu nibo bahaguye.

Amakuru yari yatambutse kare yavugaga ko umushoferi n’umuforomo bari bayirokotse ariko nyuma umuforomokazi nawe yaje kwitaba Imana ndetse amakuru twamenye nyuma y’aho avuga ko Shoferi yacitse akaguru.

- Advertisement -

Yari iturutse ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo muri Rusizi ikora impanuka igeze ahitwa Bunyereri.

Umushoferi wari uyitwaye yitwa Niyigena Théogène.

Amakuru avuga ko yaguye mu mugezi witwa Murundo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere nawe yemeje aya makuru avuga amakuru bafite avuga ko  abantu bane ari bo bamaze kwitaba Imana kubera iriya mpanuka.

Abajijwe niba yaba yatewe n’umuvuduko cyangwa ubunyereri, SSP Irere yasubije ko bakigenzura icyaba cyayiteye ariko ngo amakuru arambuye kuri yo araza kuyatangaza narangiza kuyabona.

Ikindi gikekwa gishobora kuba cyayiteye ni umunaniro w’umushoferi kubera ko yari yazindutse.

Iyi mpanuka ibaye ikurikira indi yari iherutse kubera mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge uva Shyorongi ugana mu Mujyi wa Kigali.

Yo yatewe n’ikamyo yavaga i Musanze ije i Kigali igonga minibus yari izamutse ijya i Musanze.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version