DRC: Abo Muri Sake Basabye MONUSCO Kutarwanya M23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 hari abaturage bo mu gace ka Sake babwiye abasirikare ba MONUSCO ko badashyigikiye ko bakomeza gukorana n’ingabo za DRC kuko ari umwanzi.

Bavuga ko kuba MONUSCO iri kurwanya M23 biri gutuma uyu mutwe utabona uburyo bwo kubitaho kandi ari wo babonamo ubuhungiro.

Hagati aho amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari kurya “isataburenge” ingabo za DRC n’ibirindiro bya MONUSCO biri ahitwa Kihuli hafi ya Sake.

Abatuye aka agace ubwo babonaga abasirikare ba MONUSCO buriye imodoka zitamenwa n’amasasu bagiye kurwanya M23, babegereye bababwira ko ibyo bagiye gukora batabishaka, ko bari gufasha umwanzi wabo.

- Advertisement -

Mu gihe ibi bivugwa, ku rundi ruhande, hari ingabo nyinshi za DRC n’ibikoresho byazo zamaze kugera i Goma.

Ni abasirikare badasanzwe[abakomando] bo mu ngabo za DRC bageze muri kiriya gice ngo bagihereho bigarurira ibindi bice M23 yari imaze iminsi yarafashe.

Abakomando ba DRC baje guhangamura abarwanyi ba M23

Kugeza ubu abakurikiranira hafi ibibera muri kiriya gice cya DRC bemeza ko intambara iri kuhabera ishobora gufata indi ntera niba ibiganiro by’amahoro bidatangijwe vuba ngo bigere ku masezerano y’amahoro.

Africa Intelligence imaze igihe gito itangaje ko hari ibiganiro biri kuba cyangwa se biri gutegurwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa DRC, bikaba ku buhuza bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’ubw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe binyuze muri Joao Lorenço uyobora Angola.

Icyakora Perezida wa DRC Felix Tshisekedi we yavuze ko nta biganiro yagirana na M23 ashinja ko ifashwa n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version