Hari Igihe Umuntu Aba Agomba Kwimenya-Kagame

Perezida Kagame Paul yabwiye abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere iri kubera mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu ko guhora utegereje ko amahanga azagutabara waguye n’akaga, ari ukwibeshya.

Inama yabivugiyemo yitabiriwe n’abantu babarirwa mu magana baturutse imihanda yose baje kwigira hamwe uko imiyoborere yo mu isi y’ubu yakoresha ubwenge buhangano mu kuzamura imiyoborere idaheza.

Umunyamakuru wa CNN (Cable News Network) witwa Eleni Giokos yabajije Kagame ubutumwa aha isi mu gihe igihugu cye kibura iminsi mike ngo kibuke ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Undi yamusubike ko nta kintu gishya abona yabwira abantu birengagije gutabara nkana abakorerwaga Jenoside mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Ati: “Sinzi ikintu gishya nasaba isi gukora ubu tutigeze tubabwira ngo bakore mu gihe cyahise, Icyakora ibyo byerekana ko isi nta kintu kinini yigira ku byahise cyangwa ibiri kuba muri iki gihe . Sinzi icyo nabwira isi ngo ihindure mu byo isanzwe ikora. Sinkizi neza.”

Avuga ahubwo ko abahuye nibyo byago  ari bo bakwiye kuba hari amasomo bize kandi ngo Abanyarwanda bo barayize barayamenya.

Rimwe muri yo ni uko hari igihe kigera ibihugu bikishakamo ibisubizo ubwabyo, bikirwanaho bidategereje ak’imuhana.

Avuga ko hari igihe umuntu yisanga ari we ubwe ugomba kwigira, ntawundi arambirijeho.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo nta mugabo umwe, ariko hari n’ubwo utabaza hakabura ugutabara.

Eleni Giokos

Ku byerekeye Afurika, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ibihugu byayo ari bo bakwiye gukora ibihje n’ibyo abaturage babo bashaka kandi abo baturage bagahabwa umwanya kubitangaho ibitekerezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version