DRC: Babiri Mu Bareganwa Na Corneille Nangaa Beruriye Urukiko

Abantu babiri muri batanu baraye bagejejwe imbere y’urukiko ngo bisobanure ku byo ubushinjacyaha bubarega byo kugambanira igihugu, babwiye urukiko rwa gisikare muri DRC ko bahisemo gushinga umutwe wa Alliance Fleuve Congo kuko babonaga mu gihugu nta kigenda!

Bavuga ko bitegereje basanga nta kintu wavuga ko kigenda neza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibwo bahitagamo gushinga umutwe wa gisirikare na gipolitiki ngo bazahirike ubutegetsi, babone guhindura ibintu.

Aba bagabo kuri uyu wa Kane taliki 25, Nyakanga, nibwo bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ibyaha birimo no kugambanira igihugu.

Bashinjwa ubugambanyi no kubangamira umudendezo rusange wa rubanda.

- Kwmamaza -

Abagabo babiri bavugwa muri iyi nkuru ni Eric Nkuba na Kamdja Shamatshabo, biyemerera ko bari mu b’ibanze bashinze Umutwe wa Politiki na gisirikare witwa AFC ukaba warashingiwe i Nairobi muri Kenya taliki 15, Ugushyingo, 2023.

Ubwo bawushingaga ngo bishingikirije ku burenganzira buri muturage wa DRC ahabwa n’Itegeko nshinga bw’uko afite uburenganzira bwo kurwanya umuntu wese uri ku butegetsi ariko ntabukoreshe mu nyungu z’abo ayobora.

Mu ngingo ya 64 y’Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo niho byanditse.

Erick Nkuba  yabwiye urukiko ati: “ Nimwitegereza uko ibintu byifashe mu Ntara za Kivu ya Ruguru no muri Kwilu muzasanga nta kigenda rwose! Twashinze AFC kugira ngo duhe abaturage ba Congo agaciro bakwiye nk’uko byahoze mu gihe iki gihugu kitwaga Zaïre”.

Urukiko rwamubajije uburyo we na bagenzi be bateganyaga kuzakoresha bakuraho ubutegetsi, asubiza ko buri buryo bwose bwari bwemewe.

Kamdja Shamatshabo yabajije ati: “ Nonese mwe mubona uko abantu basesagura umutungo w’abaturage byo byemewe n’Itegeko nshinga?”

Ku rundi ruhande, umwe mubo bareganwa yarabihindutse avuga ko ntaho bahuriye.

Izi mfungwa zivuga ko hari ibitagenda neza mu gihugu bikwiye guhinduka

Ni Luc Safari wabwiye urukiko ko yari asanzwe ari umuturage muzima wa DRC wakuze yanga u Rwanda kuko rufasha M23 akemeza ko yari n’umuhanga mu gutega ibico abarwanyi b’uyu mutwe bagafatwa.

Iby’uko akorana na AFC ngo ni akagambane yakorewe kugira ngo afungirwe amaherere!

Undi ureganwa nabo witwa Jean-Ruttens Baseane Nangaa yabwiye urukiko ko yafashwe arengana, azira ko ari murumuna wa Corneille Nangaa kwa Sewabo bakaba banasangiye iri zina.

Yavuze ko ntaho ahuriye n’ibyo bamushinja by’uko akorana na AFC ndetse asaba urukiko ko rwazabaza ubuyobozi bw’igihugu icyo buheraho bumukurikirana.

Kuri  we, icyaha ni gatozi, ntabwo akwiye kuzira isano afitanye na Corneille Nangaa.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo ibyo ari kuvuga ari amatakirangoyi kuko yafatiwe mu rugo rwa Corneille Nangaa aho yari ashinzwe kwakira amafaranga yoherezwaga n’abafasha AFC.

Inshingano ze zari ukuyakusanya, kuyabara no kuyasaranganya mu mitwe itandukanye ya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Radio Okapi ivuga ko abamwunganira basaba urukiko ko arekurwa kuko azira izina asangiye na Nangaa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iburanisha rikomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version