Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Hagiyeho Itsinda Ryo Kwiga Uko Kabila Yakwamburwa Ubudahangarwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Hagiyeho Itsinda Ryo Kwiga Uko Kabila Yakwamburwa Ubudahangarwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 May 2025 8:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Sena igiye kwiga ku cyifuzo cy'ingabo cy'uko Kabila yakwamburwa ubudahangarwa ahabwa no kuba Senateri wayoboye igihugu( Ifoto@BBC).
SHARE

Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye yemeje ko hajyaho itsinda ry’abantu 40 baziga kandi bagatanga umwanzuro k’ubusabe bw’Urukiko rukuru rwa gisirikare bw’uko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa ahabwa n’uko yahoze ari Perezida bityo akaba yakurikiranwa.

Kuba yarigeze kuba Perezida byamuhaye ububasha bwo kuba Senateri ubuzima bwe bwose, ariko kubera ibyo aregwa byo gukorana na M23 ndetse nog gushinga umutwe wa AFC, ubutegetsi burashaka kumukuraho ubwo budahangarwa.

Abagize ririya tsinda barimo Christophe Lutundula, Françoise Bemba, Carole Agito, Justin Kalumba, Yvan Kazadi na Jean Tshisekedi.

Abo bantu barimo 13 bo mu mashyaka ya Politiki n’abandi 27 bo mu buyobozi bw’Intara za kiriya gihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bose baraza kwitabira inama idasanzwe yatumijwe na Perezida wa Sena ya DRC witwa Jean-Michel Sama Lukonde ngo batangire kuganira kuri iyo ngingo.

Barabanza kumva ibyo Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa DRC asobanura ku mpamvu shingiro aheraho asaba ko Kabila akurirwaho buriya budahangarwa, nyum bazicare babisuzume.

Perezida Tshisekedi ashinja Kabila kuba inyuma y’ibikorwa bya AFC/M23, umutwe wa politiki na gisirikare umeze imyaka hafi ine urwana n’ingabo ze kandi zikaba zarananiwe kuwuvana ku izima.

AFC/23 yafashe ibice by’ingenzi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo, mu mijyi ya Goma na Bukavu.

Uruhare rushyigikiye Joseph Kabila ruhakana ibyo aregwa, rukavuga ko ari amatakirangoyi ya Tshisekedi wananiwe gushyira igihugu ku murongo.

- Advertisement -

Bamwe mu bagize itsinda ryo kwiga ku kibazo cya Kabila ni Françoise Bemba akaba umukobwa wa Jeannot Bemba Saolona, uyu akaba umucuruzi uzwi cyane muri DRC, akaba kandi mushiki wa Jean-Pierre Bemba.

Carole Agito Amela ni umusenateri uhagarariye Intara ya Bas-Uele guhera mu mwaka wa 2019.

Jean Tshisekedi Kabasele nawe ni umusenateri ukomoka muri Kasaï Central

TAGGED:AbasenateriAmatorafeaturedKabilaSenaUbudahangarwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda: Igihugu Cy’Intwari Zikorera Intwaro
Next Article Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

DRC: Hagiyeho Itsinda Ryo Kwiga Uko Kabila Yakwamburwa Ubudahangarwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

U Rwanda: Igihugu Cy’Intwari Zikorera Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?