DRC: Haravugwa Umutwe Wa Gisirikare Washinzwe N’Uwahoze Uyobora Amatora

Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye avuga ko Corneille Nangaa wahoze uyobora Komisiyo y’amatora ya DRC yihuje na Bertrand Bisimwa wo muri M23 bakora ishyaka bise Alliance Fleuve Congo ( AFC ).

Ifoto yacishijwe kuri X irerekana Bisimwa ari kumwe na Nangaa bari imbere y’itangazamakuru aho bivugwa ko ari ho batangarije ubwo bufatanye.

Nangaa ari kumwe na Bisimwa i Nairobi batangaza ubwo bufatanye.

Aya makuru akigenzurwa atangajwe mu gihe DRC iri kwitegura amatora mu gihe gito kiri imbere.

Bivugwa ko Alliance Fleuve Congo ifite andi mashyaka 17 bihuje.

- Advertisement -

Muri ayo mashyaka harimo PARECO, Kyahanda, FPDC, Twirigwaneho, FRPI, Chini ya Kilima n’ayandi.

Nangaa amaze igihe gito ashyiriweho ibihano na Leta zunze z ‘Amerika kubera kunyereza umutungo wa Komisiyo y’amatora yayoboye igihe kirekire Joseph Kabila yamaze ategeka.
Ayo mafaranga ngo yakoreshejwe mu kwiba amajwi.

Ni amatora yabaye mu Ukuboza, 2018.

Nangaa ahakana ibyo ashinjwa na Amerika.

Amatora ya Perezida muri DRC azaba taliki 20, Ukuboza, 2023.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version