Telefoni 52,000 Za Airtel Muri Connect Rwanda Zimaze Guhabwa Abaturage

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko kuva cyatangira guha abaturage telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda, hamaze gutangwa telefoni 52,000.

Yabivugiye mu Karere ka Rubavu ahatangiwe izindi telefoni 3000.

Hammez ashima Leta y’u Rwanda yazanye uburyo bwo guhamagara na murandasi idahenze bigendana no guhabwa iyo telefoni.

Avuga ko ubu buryo buzagirira abaturage akamaro mu iterambere ryabo.

- Advertisement -

Emmanuel Hammez ati: “Tumaze gutanga telefoni 52,000 hirya no hino mu Rwanda.  Twabazaniye 3,000 muri Rubavu kandi biracyakomeje.”

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda

Meya wa Rubavu Murindwa Prosper yasabye abaturage kumenya ko ziriya telefoni ari impano bahawe na Perezida Kagame ngo babeho mu ikoranabuhanga.

Avuga ko Abanyarwanda bishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’ikoranabuhanga, ndetse ngo bigaragarira no mu kuba Abanyarwanda bashobora kwisabira serivisi batavuye aho bari kandi ngo bifasha mu bucuruzi bwaba hagati y’Abanyarwanda n’abaturanyi babo.

Murindwa ashima ko iyo abaturage bafite ikoranabuhanga bamenya amakuru arimo n’ay’ubucuruzi.

Kubera ko abaturage ba Rubavu bakunze gukora ubucuruzi bwambuka imipaka, bashishikarizwa kuzajya bamenya amakuru y’uko ibiciro bihagaze, bakamenya uko barangura badahenzwe ndetse n’ibindi bijyanye n’akazi kabo.

Gahunda ya Connect Rwanda yatangirijwe mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Nyuma izo telefoni zahawe abo muri Burera ahitwa Butaro, zikomereza muri Nyamasheke na Rusizi, hakurikiraho Nyanza kuri Stade ya Busasamana, nyuma hakurikiraho Rubavu kuri Stade Umuganda.

Intego ya Airtel Rwanda ni uko umwaka wa 2024 uzarangira hatanzwe telefoni miliyoni 1.2.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version