Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Ibiganiro Bya M23 Na Guverinoma Bikomeje Kunanirana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Ibiganiro Bya M23 Na Guverinoma Bikomeje Kunanirana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2025 2:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bertrand Bisiimwa: AFP PHOTO/ ISAAC KASAMANI
SHARE

Abari bahagarariye M23 mu biganiro byateguraga ibindi bizaba mu mpera za Mata, 2025, baravugwaho kubivamo kubera impamvu z’uko hari ibyo batemeranyije kandi bikomeye.

Bivugwa ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Mata, 2025 ari bwo abari bahagarariye M23 mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar bayobowe na Bertrand Bisiimwa bagarutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikindi ni uko nta kintu kigaragara wavuga ko impande zombi zagezeho mu gihe cy’ibyumweru nka bibiri zari zimaze ziganira.

Amakuru agera kuri Radio Okapi avuga ko ingingo ikomeye yateye kutumvikana igatuma ibiganiro bihagarara ari iyerekeye kumvikana ku bigomba kujya mu itangazo rusange ry’ibyemejwe.

Uruhande rwa Leta ya DRC rushaka ko muri iryo tangazo hagaragaramo ko hazaba inama izahuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baganira kuri  M23 ariko  yo ikavuga ko ibyo bitakunda kuko ibyo iganira na DRC bitareba u Rwanda.

M23 yemeza ko yazanywe no kuvuga ibibazo byayo, ko itaje kuvuga itumwe cyangwa ivugira u Rwanda.

Indi ngingo batumvikanyeho ni iy’uko impande zombi zigomba gukora ku buryo imitwe yose y’abarwanyi ishyira intwaro hasi, ibintu M23 itemera kuko ishinja DRC nayo gufasha indi mitwe myinshi iyirwanya.

M23 isaba ingabo za DRC n’abo bafatanyije barimo aba Wazalendo kuva muri Walikale, ikavuga ko kuba yaremeye kuhava ubwo yabisabwaga ari ikimenyetso cy’uko ishaka amahoro.

Radio Okapi yanditse ko ingingo ikomeye yatumye abo muri M23 bahitamo kuba bavuye mu biganiro ari uko ibyo bari baragejeje ku muhuza ngo azabirebeho na mbere yo kuganira na DRC byirengagijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bityo rero ngo kuganira ntacyo byazageraho mu gihe ibintu byifashe bityo.

M23 ivuga ko kugira ngo izagaruke mu biganiro bizasaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugena abandi bantu bashobora kuyitega amatwi, bakumva ibyifuzo byayo, aho kugira ngo haze abantu batumva neza icyabazanye.

Ntacyo abahuza bo muri Qatar baratangaza kuri iyi ngingo.

TAGGED:CongofeaturedIbiganiroIngaboIntambaraM23Qatar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili
Next Article DRC: Guverinoma Na M23 Hari Ibyo Bemeranyije…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?