DRC: Imodoka 500 Zaheze Mu Isayo

Amezi abaye abiri imodoka ziganjemo amakamyo zarananiwe kuva mu byondo byazifatiye mu muhanda uhuza Gina na Pimbo muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Imvura imaze iminsi igwa muri iki gice yatumye izo modoka zidashobora gukomeza urugendo kandi ntabwo zishobora no gusubira inyuma.

Ziganjemo amakamyo yikoreye ibintu nkenerwa byari bishyiriwe abatuye Pimbo.

Muri yo hapakiyemo ibikomoka kuri petelori. Hari n’amavatiri y’abikorera ku giti cyabo yahaheze.

- Advertisement -

Igitangaje ni uko na moto zidashobora gukata ngo zive ahantu hamwe zijye ahandi.

Umuturage witwa Aksante Dz’rodjo usanzwe ari umumotari ahitwa Ndjibha avuga ko bigoye cyane ko ziriya modoka zizava muri ririya sayo.

We na bagenzi be bibaza aho amafaranga batanga yo gutunganya imihanda ajya.

Ni amafaranga bita péage route.

Umushoferi witwa Abubakar Haruni avuga ko agiye kumara ukwezi atabasha kugira aho atarabukira kuko imodoka idashobora gutirimuka.

Avuga ko wagira ngo hari uwabateye umwaku, akavuga ko abayobozi babo ari inyangabirama kubera ko bahabwa amafaranga n’abaturage ngo bakore imihanda ariko bakayarya.

Imihanda yo muri Ituri imeze nabi cyane.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamakuru bayo bagerageje kuvugana n’ikigo gishinzwe gukora imihanda no kuvurura ishaje kitwa Direction Générale des Recettes de la Province de l’Ituri (DGRPI) ariko ntibyabakundiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version