Burera: Abantu Umunani Barembeye Mu Bitaro Kubera Ubushera

Aba bagabo n’abagore bari bavuye mu mubatizo wabereye mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bari kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera bwanduye.

Babunywereye kwa Habyarimana wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Ubwo bukwe bwabaye taliki 30, Nzeri, 2023, ku munsi w’isabato.

Abafashwe na buriya burwayi bagaragaza ibimenyetso byo kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe no guhinda umuriro.

Nyuma y’umubatizo bahuriye kwa Habyarimana ngo bifata amafunguro n’ibinyobwa birimo n’ubushera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Concorde Hatumimana yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko muri abo bafashwe uko ari 44, abagera ku munani(8) barembeye mu bitaro bya Ruhengeri.

Muri abo bose hari abakize ariko hari n’abandi bakiri kwa muganga.

Hatumimana ati: “Ariko nabo barindwi barorohewe bagomba kurara basezerewe, umugore wa nyiri urugo banywereyemo ubwo bushera niwe utarororoherwa, abandi bari kuri Centre de Sante bahise basezererwa.”

Yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku haba mu byo barya no mu byo banywa.

Ati: “Nk’ubwo bushera babwengesheje amazi y’umureko yo mu kigega kandi haba harimo umwanda mwinshi, bagire isuku aho batuye no mu bwiherero hose, turangwe n’isuku.”

Ubushera ni ikinyobwa cyengwa mu masaka ariko kidasembuye.

Uburyo ababwenga babukora nibwo bujya buteza abantu kurwara mu nda, bakaremba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version