Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu mahanga

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2025 8:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hari ahantu hashya habonetse hazacukurwa petelori
SHARE

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse kwemeza ko hatangizwa inyigo yo kumenya no gutangira gucukura petelori mu mariba 52 mashya. Inama y’Abaminisitiri yataranye tariki 02, Gicurasi, 2025 niyo yabyanzuye ityo.

Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije witwa Greenpeace/Africa bwavuze ko icyemezo cya Leta ya Kinshasa kidashyize mu gaciro kuko kitizwe neza kandi kizateza ibibazo kurusha ibisubizo kizatanga.

Leta ya Kinshasa yemeje ko ubushakashatsi bwo kumenya aho ayo mariba ya Petelori aherereye muri kiriya gihugu buzibanda cyane mu kibaya kitwa Cuvette Centrale kiri hafi y’ishyamba ry’inzitane rituriye uruzi rwa Congo.

Icyemezo cyo gushaka no gucukura amariba mashya ya Petelori muri iki gihugu si ubwa mbere gifashwe nyuma kikaza gusubikwa.
Greenpeace yemeza ko mu mwaka wa 2024 hari ikindi cyo gucukura ahantu 24 cyari cyafashwe nyuma kirahagarikwa, kandi byashimishije benshi mu bashinzwe kurengera ibidukikije.

Kuri iyi nshuro cyabababaje,  bavuga ko ibyo Leta izakora izabyirengera.

Bonaventure Bondo, umuyobozi w’Ihuriro ryitwa Campagne Forêt pour le Bassin du Congo yemeza ko gucura ariya mariba bizagira ingaruka ku baturage basanzwe batuye cyangwa baturiye amashyamba ayo mariba aherereyemo, bikazangiza urusobe rw’ibinyabuzima biyatuye kandi ngo nta nyungu irambye umuntu yabyitegamo.

Bondo avuga ko inyungu zirimo ari iz’abantu ku giti cyabo kandi ko nazo zitarambye.

Greenpeace yanditse iti: “ Icyemezo cya Leta ntigishyize mu gaciro kandi giteje akaga. Kizatuma amashyamba y’igihugu yangirika kurushaho, gitere abayarutiye kubunza akarago kandi gitume ikirere cy’isi muri rusange kirushaho gushyuha”.

Hejuru yabyo hiyongeraho ko nta karita isobanura neza ahazacukurwa aho ari ho irakorwa, bityo bigateza impagarara z’uko bishobora kuzakorwa mu kajagari hakangirika byinshi.

Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze witwa Molendo Sakombi avuga ko ayo mariba yateguwe neza kandi azacukurwa mu buryo butagira icyo bwangiza.

Sakombi avuga ko kuyacukura bizakoranwa ubwitonzi ku bufatanye bw’impande zisanzwe zizobereye muri ako kazi.

Itangazamakuru ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko mu gihe kiri imbere hari ubundi bushakashatsi buzakorwa n’abahanga mpuzamahanga mu bumenyi bw’isi bazaza kureba imiterere y’ubutaka ngo hamenyekane niba nta birunga biri mu bice bizakorwamo iyo mirimo.

Muri ubu bushakashatsi hazakoreshwa n’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano, Intelligence artificielle.

TAGGED:AmaribaCongoGucukuraPetelori
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda
Next Article UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uburayi Bwatanze Miliyoni € 2 Zo Gufasha Abo Muri Kivu Y’Amajyepfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?