DRC: Impanuka Y’Ubwato Yahitanye Abantu 80

Mu mugezi wa Kwa uri mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie mu Ntara ya Maï-Ndombe habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 80.

Ni impanuka ikomeye kuko na Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi yabivuzeho.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko Umukuru w’igihugu “ashenguwe” n’ibi byago.

Yavuze ko abo byagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha kandi ategeka ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, Ibiro bye byagize biti: “Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere”.

Impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri DR Congo kuko hakunze kugaragara ubwato butwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo bwagenewe gutwara.

Abenshi muri abo kandi ntibaba bambaye amakoti ababuza kurohama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version