Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Ingabo Zarasanye Na Wazalendo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Ingabo Zarasanye Na Wazalendo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2025 7:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo za DRC
SHARE

Kuri iki Cyumweru tariki 05, Mutarama, 2025, ahitwa Mambasa mu Ntara ya Ituri habaye irasana hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abarwanyi ba Maï- Maï Wazalendo basanzwe bakorana n’izi ngabo.

Umuntu umwe niwe waguye muri iryo rasana ryakomerekeyemo n’abandi barindwi.

Sosiyete sivile ikorera muri iki gice isaba Leta gukora uko ishoboye abo ba Maï- Maï Wazalendo bakamburwa intwaro kuko n’ubusanzwe ari abasivili.

Kuri Sosiyete sivile, ntibikwiye ko abasore cyangwa inkumi bakorana n’ingabo bahabwa intwaro ngo bazikoreshe bagirira nabi abaturage.

Mungeni Imurani wo muri sosiyete sivile ikorera muri aka gace yabwiye Radio Okapi ati: “Iri rasana ryabaye hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo  ryatangijwe n’abo muri Wazalendo kandi uwapfuye ni umwe muri bo ndetse n’abo barindwi bakomeretse ni ababo”.

Asaba ko abagize Wazalendo bamburwa intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Hamwe na bagenzi be, Imurani asanga kuzibambura byaba uburyo bwiza bwo gutuma umutuzo usagamba mu batuye i Mambasa bityo bagakora bakiteza imbere.

Ntacyo ubuyobozi bw’ingabo bwatangaje kuri iryo rasana, haba ku cyariteye  no ku byo sosiyete sivile isaba ngo Wazalendo yamburwe intwaro.

Hagati aho, M23 iherutse no gufata Masisi kugeza ubu ikaba ikihashinze ibirindiro.

Masisi yafashwe kuwa Gatandatu kandi kuva icyo gihe nta masasu arongera kuvuga.

Nyuma yo gufata aha hantu, abayobozi ba M23 bakoresheje abaturage inama, bababwira ko bazanywe n’amahoro kandi ko nta mwanzi uzaza kuhabavana.

Ku rundi ruhande, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zo ziravugwaho gushinga ibirindiro ahitwa Bweremana, muri Bahunde, naho ni muri Masisi.

Abahatuye bavuga ko ubwo abarwanyi ba M23 bashakaga gufata iki gice, barushijwe imbaraga n’ingabo za DRC zibasubiza inyuma.

Bavuga ko ingabo z’iki gihugu zigaruriye n’ahitwa Ndumba n’igice cy’umusozi wa Shasha.

Mu gihe ibintu ari uko byifashe; abatuye Nyabiondo, Bukombo na  Loashi bamaze guhunga  mu rwego rwo kwirinda kuzahunga ari uko amasasu yabagezeho, abenshi bahungiye i Walikale.

TAGGED:CongoIngaboKurasanaMasisiSivileSosiyeteUmutekanoWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gukoresha Moto Z’Amashanyarazi Mu Mujyi Wa Kigali Bikomeje Kwitabirwa
Next Article Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?