DRC: Ingabo Zirinda Perezida Zarasanye N’Abapolisi

Ahitwa Matonge habereye irasana hagati ya bamwe mu bagize Umutwe urinda Abayobozi bakuru b’igihugu n’abapolisi umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Matonge iherereye ahaitwa Kalamu mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Umuyobozi wa Komini ya Kalamu witwa Charly Luboya avuga ko byose byatangiye ubwo abo barinda Umukuru w’igihugu bigabizaga gereza ya Makala bashaka kuyinjiramo ku ngufu bakarasana n’abapolisi bashinzwe kuyirinda.

Luboya avuga ko nta mpamvu igaragara wavuga ko yateye abo basirikare kwigabiza iriya gereza.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi buvuga ko umuntu umwe ari we waguye muri iryo rasana.

Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu, abenshi mu barinda gereza ya Makala bakuyemo akabo karenge, barahunga.

Uwahitanywe n’amasasu yajyanywe mu buruhukiro buherereye ahitwa Mabanga Yolo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version