DRC Irashaka Guhitana Umuyobozi Wa FDLR

Tshisekedi

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwasabye ingabo zabwo n’abandi bose babishobora ko bagomba guhiga kandi bagahitana umuyobozi wa FDLR  witwa General Pacifique Ntawunguka wamamaye nka Omega.

Omega asanzwe ari umuyobozi wa FDLR umutwe u Rwanda wasabye kenshi ko urandurwa kuko uteje u Rwanda akaga.

Uyu mugabo kandi yari asanzwe yarashyiriweho impapuro zo kumufata bikozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Na FDLR nayo isanzwe iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwakozwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amakuru yemeza ko igitutu cya Amerika ari cyo cyatumye Perezida Félix Tshisekedi ahigira kwica Gen Omega mu rwego rwo kwerekana ko atifuza gukomeza gushinjwa gukorana na FDLR.

Guhiga Gen Omega ni iturufu Tshisekedi ahisemo gukoresha  nyuma yo gushinjwa n’u Rwanda ko Congo yanywanye na FDLR.

Ku wa 19, Nzeri, 2024, nibwo Tshisekedi yohereje muri Kivu y’Amajyaruguru Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa, Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe amusaba ko agomba gukora uko ashoboye Omega akavanwaho.

Uyu mu Jenerali wahawe iyi misiyo akigera i Goma, yahise akoranya abasirikare bakuru bizewe kugira ngo bakorane muri uyu muvuno wo guhiga bukware Gen Omega.

Mu kubikora birinze ko abo muri Kivu y’Amajyaruguru bamenya iby’uwo mugambi kubera ko bangaga ko Gen Peter Cirimwami uvugwaho kuba umuntu wa hafi wa Omega abimenya imburagihe.

Icyakora Omega yaje kumenya ko ahigwa bukware, ahita ahunga ubwo abashakaga kumutsinda i Shovu bahageraga bagatangira ibikorwa byabo.

Ni abasirikare bo muri Brigade ya 11.

Ubu bivugwa ko Gen Omega yahise ahungira muri Pariki y’Ibirunga.

Amakuru avuga ko yariwe akara na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bataye mu gutwi uwo mugambi wo kwica .

Nubwo bimeze bityo, operasiyo iyobowe na Gen Chico n’abarimo Colonel Serge Monga Nonzo na Donatien Bawili irakomeje.

Abakurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko bigoye gutandukanya ubutegetsi bwa RD Congo n’umutwe wa FDLR kuko wahawe indaro, ndetse ukagera no mu barinda Tshisekedi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version