Mu Rwanda Hadutse Indi Ndwara ‘Ikomeye’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bitaro hirya no hino habonetse indwara ya Marburg. Ni indwara ikomeye iterwa na virusi.

Itangazo rya RBC riragira riti: “Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg. Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye”.

RBC ivuga ko hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho niyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho nabaganga.

lyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye.

Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.

Iki kigo gitanga inama y’uko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda yahamagara ikigo cylgihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi itakomeza kubagezaho amakuru ajyanye niyi ndwara Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi hakaza ingamba z’isuku.

Iyi ndwara ije isanga ubushita bw’inkende bwari bumaze iminsi nabwo buvugwa mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version