Nyanza: Abaganga Batanze Ubuhamya Mu Rubanza Ruregwamo Abapolisi

Iburanisha riherutse kubera mu rukiko rwisumbuye rwa Huye humviswe abaganga bari bamaze iminsi bakora isuzuma ku mibiri y’abantu bivugwa ko bishwe bigizwemo uruhare n’abarimo n’abapolisi.

Mu rukiko bivugwa ko abo bantu biciwe muri Transit Center, abaganga baje gutanga ubuhamya ku byo babonye ari Dr. Jean Baptiste Muvunyi na Dr. Innocent Nkurunziza.

Bombi bakoze raporo basobanura uko babonye umurambo.

Abaregwa muri uru rubanza ni Inspector of Police( IP) Eustache Ndayambaje, PC Dative Uwamahoro, PC Tuyisenge Yusuf, DASSO Jean Claude Niyiroro , umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo muri Nyanza aho byabereye witwa Gloriose Umulisa n’izindi mfungwa.

- Kwmamaza -

Abaregwa bari bavuze ko raporo ya muganga yabanje yagaragaje ko nyakwigendea yapfuye urupfu rusanzwe  bityo ko urubanza rukwiye kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana kuko urwisumbuye rwo ngo nta bubasha rwari rubifitiye.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uwapfue yazize inkoni bityo ko urukiko rwisumbuye rwa Huye ari rwo rukwiye gufata urwo rubanza mu ntoki.

Vénant Habakurama niwe wapfuye bivugwa ko yishwe akubiswe akubitiwe muri iyo Transit Center ya Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Abapolisi bavugwa muri iyi dosiye nabo bavugwa mu ikubitwa rye  bikamuviramo urwo rupfu.

Muganga witwa Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Urukiko ko Habakurama yishwe no ‘kwipfundika kw’amaraso’ ndetse n’ibirutsi byabuze aho binyura bituma ahera umwuka.

Yagize ati: ”Uwo muntu nta kimenyetso twabonye cy’uko yakubiswe”.

Avuga ko nta bimenyetso bya gihanga babonye byerekana ko uriya muntu yishwe akubiswe, inkoni zikaba ari zo zamuhitanye mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko umwe mu banyamategeko yavuze ko banyuzwe n’ibyo abaganga babonye bityo ko icyaha abakiliya be baregwa cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu cyavanwa mu byo baregwa.

Avuga ko hakwiye gusigara ikirego cyo gukubia no gukomeretsa ku bushake ‘cyonyine’.

Ku ruhande rwabo, ubushinjacyaha bwabajije abo baganga aho bahera bahakana ibyo kuko hari na bamwe mu baregwa biyemerera ko bakubise uwo muntu.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati: ”Hari raporo mwahawe y’’uko bamusanze?”

Ubushinjacyaha bubaza abaganga ko niba barabonye ko nyakwigendera yaba yarazize kubura umwuka bitatewe ni uko ibirutsi byabuze aho binyura, bakaba batarabonye ko byaba bifitanye isano ni uko uwo muntu yari yahawe imiti ya Kinyarwanda irimo uwitwa rwiziringa, amakara n’indi kugira ngo adakomeza kubabara.

Docteur Nkurunziza yasubije ubushinjacyaha ko raporo yuko basanze umurambo bayihawe.

Yagize ati: ”Twe ntidusuzuma ibivugwa twe dusuzuma niba umuntu yakubiswe.”

Yunzemo ko nk’abaganga batagera aho icyaha cyabereye kandi niyo bahagera bagaragaza ibyo babonye.

Docteur Muvunyi Jean Baptiste we mu gusubiza ubushinjacyaha yavuze ko bo bari bahawe inshingano zo kureba niba umuntu yakubiswe ariko bo ntabyo babonye.

Mugenzi we Docteur Nkurunziza yahise aca  mu ijambo mugenzi we Docteur Muvunyi Jean Baptiste ati ”Ariko gukubitwa siyo ntandaro y’urupfu rwe?”

Muvunyi mu gusubiza mugenzi we Nkurunziza nawe ati: ”Ntabyo navuga kuko njye sinabibonye.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’abaganga basanzwe banakora mu kigo cya Rwanda Forensic Institute ari nabo bakoze raporo y’urupfu rwa nyakwigendera, abaregwa bahoberanye barangije mu magambo yabo baravuga bati: “Twatashye.”

Kugeza ubu abaregwa bose uko ari 11 babiri muri bo bemera ko bakubise bakanakometsa Habakurama Vénant wari umufungwa muri Transit Center ya Ntyazo.

UMUSEKE uvuga ko abemera ibyo ari Nahimana Saleh na Bizimana Jean Damascѐne naho abandi icyenda bagahakana ibyo baregwa.

Babiri muri bo bafunguwe by’agateganyo aribo uwahoze ari komanda wa Polisi sitasiyo ya Ntyazo IP Eustashe Ndayambaje n’umuhuzabikorwa wa Transit Center Umulisa Gloriose.

Hari abantu icyenda bagifunze by’agateganyo  barimo umupolisi ufite ipeti rya PC Tuyisenge Yusuf, PC Dative Uwamahoro, DASSO Jean Claude Niyirora n’abandi bafungiye mu igororero rya Huye.

Vénant Habakurama yavukaga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.

Umucamanza azafata icyemezo mu Ukwakira, 2024 yemeze  niba uru rubanza ruzakomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye cyangwa ruzakomereza mu rukiko rwibanze rwa Busasamana i Nyanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version