Polisi y’u Rwanda Yihakanye Umunyamahanga Uvuga Ko Akorana Nayo

Umugabo witwa Jonathan Scott aherutse kwandikira Ibiro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe ubutabera( wagereranya na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda) avuga ko asanzwe akorana na Polisi y’u Rwanda, Rwanda National Police.

Scott yavuze ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku ngingo iteganywa mu Itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA).

Iyi mvugo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko idahuje n’ukuri kuko ntaho uru rwego rw’umutekano w’u Rwanda ruhuriye na Jonathan Scott.

Mu itangazo rwasohoye, uru rwego rwagize ruti: “ Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe butabera ashingiye ku itegeko rya FARA by’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cyber-security.”

- Advertisement -

Rwungamo ruti: “ Polisi nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha ikanabahemba.”

Taarifa yashatse uko yabona niba koko hari aho Jonathan Scott yaba yaranditse ibivugwa na Polisi avuga ko akorana nayo ariko ntitwahabona.

Amagambo twasubijwe agira ati: “ Kubera uburemere bw’ibikubiye mubyo abantu batwandikira hashingiwe ku itegeko FARA baba bashyizemo, bimwe ntibiboneka kuri murandasi kereka iyo ugiye ku Biro by’Umunyamabanga w’Amerika bishinzwe ubutabera, bakabiguha.”

Ibyo Biro biba ahitwa Washington D.C.

Itegeko rya  Foreign Agents Registration Act (FARA) ryatangiye gukora mu mwaka wa 1938.

Rivuga ko bamwe mu Banyamerika bakorana n’ibigo runaka byo muri ibyo bihugu baba bagomba gutangaza mu gihe cyagenwe uko imikoranire yabo ihagaze, ibyo bakorana, uko bahembwa n’ibindi byose bijyanye n’iyo mikoranire.

Ayo makuru atuma Guverinoma y’Amerika n’Abanyamerika muri rusange bamenya uko iyo mikoranire ihagaze.

Iyubahirizwa ry’itegeko  FARA mu rwego rw’iperereza rigenzurwa n’Ikigo National Security Division (NSD).

Polisi ivuga ko idakoresha uyu muntu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version