DRC Ivuga Ko Indege Yayo Ya Gisirikare Yaguye Mu Rwanda Yari Iy’Ubutasi

Itangazo rya Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko indege y’intambara y’iki gihugu yaraye iguye i Rubavu yari iy’ubutasi kandi ngo nta bisausu yari itwaye.

Rivuga ko iriya ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu itabigennye, ko byayitunguye.

Ku rundi ruhande, DRC ivuga ko  yubaha ikirere cy’ibindi bihugu bityo ko itavogera icy’u Rwanda nkana.

DRC ivuga ko indege yayo yari iy’ubutasi bwa gisirikare

N’ubwo Kinshasa ivuga ityo, Kigali yo yayihaye gasopo iyisaba guhagarika ibyo yise ‘ubushotoranyi’.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukularinda yabwiye RBA ko  atari ubwa mbere DRC yanduranya ku Rwanda kuko hari n’izindi nshuro yarashe k’ubutaka bwarwo.

Alain Mukuralinda

Ikindi kandi ngo hari n’imvugo zimaze iminsi zikoreshwa na bamwe mu baturage bayo zigaragaza urwango k’u Rwanda, ibyo byose bikaba ari uburyo bwo gushaka gukora u Rwanda mu jisho.

Ahagana saa saba z’amanywa nibwo Itangazo ry’Ibiro ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ryamagana ibyo iriya ndege yakoze.

Ryavugaga ko  iriya ndege ari iyo mu bwoko bwa Sukhoi-25  kandi ngo yaramanutse gato yegera  ku kibuga cy’indege kiri i Rubavu.

Ni ibyo muri iryo tangazo bise ‘touched down.’

Iryo tangazo rivuga ko ntacyo ingabo z’u Rwanda zayitwaye ndetse yaje kongera iraguruka isubira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Indege Sukhoi Su-25 ngo yaguye i Rubavu itabiteganyije

Leta y’u Rwanda ariko irasaba iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuzibukira ibyo kuvogera ikirere cyayo.

 

Share This Article
1 Comment
  • Ariko ntaho ivuga ko indege yayo ari iyibutasi?? Nyabuneka soma
    Neza ntabwo iryo tangazo warisomye wenyine. Ahubwo bavuga ko indege yari non arme sinzi ko aribyo bivuga ubutasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version