Kwita Kuri Pariki Byagiriye Akamaro Abazituriye- Kagame Abwira Abitabiriye Inama Ku Bidukikije

Perezida Paul Kagame yabwiye bamwe mu bitabiriye Inama mpuzamahanga iri kubera mu Misiri ko u Rwanda rwahisemo kwita ku mapariki yarwo biruha umusaruro ariko Guverinoma yarwo ihitamo gusangiza abazituriye ibyiza biva ku bukerarugendo buyakorerwamo.

Iyi nama yari yanitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko uretse na Pariki u Rwanda rwitaho kandi umusaruro uzivuyemo ukagirira akamaro abazituriye, rufite n’ikiyaga cya Kivu kirimo Metero kibe Miliyari 60 z’umwuka wa Mèthane ndetse na metero kibe Miliyari 300 z’umwuka wa dioxide de carbone, iyo myuka yose u Rwanda rukaba ruzayicukura rukayibyaza umusaruro.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko intego zose u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cyaba gifite mu rwego rwo guteza imbere ibidukikije no kubirengera, zigomba kwita ku mibereho y’abaturage kandi, kuri we, igihugu kimwe nticyabyishoboza.

- Advertisement -
u Rwanda rushimirwa ko rushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, abarutuye bakabyungukiramo

Yarangije ijambo rye avuga ko ubufatanye mpuzamahanga kandi buhuje za Leta n’abikorera ku giti cyabo ari ingenzi kugira ngo ibidukikije bisagambe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambera, RDB, busaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku bidukikike muri rusange no kuri za Pariki z’u Rwanda kubera ko bibagirira akamaro mu buryo butaziguye.

Muri Kanama, 2022 umuwe mu bayobozi bakuru mu ishami rya RDB rishinzwe ubukerarugendo by’umwihariko Madamu Ariella Kageruka yavuze ko iki kigo gifite imishinga myinshi igamije guteza imbere abaturiye za Pariki mu rwego rwo kubasangiza ku byiza biva mu madovize yishyurwa n’abazisura.

Ariella Kageruka yavuze ko ibyiza  bigaragara mu bice byahoze ari Pariki ari ikintu abantu bagomba kwishimira kuko bibagirira akamaro kakazagera no ku rubyaro rwabo.

Icyo gihe yari yatashye bimwe muri ibi bikorwa remezo byubatswe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati: “ Iyo urinze ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima amafaranga abivamo agirira akamaro abaturiye Pariki ariko bikaguka bikagirira akamaro n’ababakomokaho. Niyo mpamvu twaje gutaha ibi bikorwa kandi n’ahandi bizahubakwa.”

Kuva gahunda y’isaranganyamutungo w’ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki yatangira, hatangijwe imishinga 880 yo guteza imbere abaturiye Pariki kandi irarangira.

Yakorewe  mu Tutere  14 hirya no hino mu Rwanda.

Imishinga yose yagiyemo mo Miliyari Frw 9 zisaga gato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version