Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Ivuga Ko Yiyemeje Gukurikiza Ibyo Umuhuza Asaba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ivuga Ko Yiyemeje Gukurikiza Ibyo Umuhuza Asaba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2025 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Thérèse Kayikwamba ( Ifoto@Radio Okapi/Blaise Ndongala Mayanda)
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, avuga ko igihugu cye kizakomeza gukurikiza ibikubiye mu biganiro umuhuza mu kibazo cya M23 asaba.

Kayikwamba yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we ushinzwe itumanaho Patrick Muyaya, cyabaye mu masaha make ashize.

Kitabiriwe kandi n’umuvugizi w’ingabo za DRC witwa général-major Sylvain Ekenge.

Kayikwamba avuga ko umuti ku bibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu cye bizakemurwa no gukurikiza ibiri mu masezerano ashingiye ku biganiro bibera i Luanda muri Angola k’ubuhuza bwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.

Kayikwamba mu kiganiro cye yagize ati: “Kuri twe, ibiganiro by’i Luanda nibyo bifite umuti ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Gusa nababwira ko u Rwanda ari rwo rwabaye inzitizi ku migendekere myiza yabyo. Icyakora turacyategereje twihanganye ngo turebe ko ruzahindura imyitwarire, rukajya ku murongo”.

Yunzemo ko bigaragara ko ibiganiro by’i Luanda biteye u Rwanda ubwoba, akemeza ko Kinshasa yo nta kibazo ibifiteho, ko igihe cyose izasabwa kujya kubyitabira, izabikora itazuyaje.

Thérèse Kayikwamba yavuze ko ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga i Luanda mu nama yari bumuhuze na mugenzi we uyobora u Rwanda, byari ikimenyetso cy’ubushake bwe ngo ikibazo cya M23 mu Burasirazuba bwa DRC gikemuke.

U Rwanda rwo ruvuga ko kutitabira iriya nama byatewe n’uko, ku munota wa nyuma, hari ingingo yari yemeranyijweho ko izaganirwaho n’Abakuru b’ibihugu mu nama yari bube tariki 15, Ukuboza, 2024, yahinduwe ‘ku munota wa nyuma’.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe wari wagiye yo mu nama tekiniki y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yari bwigirwemo ingingo Abakuru b’ibihugu bari buganireho, yavuze ko iyo ngingo yari iy’uko ubuyobozi bwa M23 bwagombaga kuyitumirwamo.

Ibi ariko ntibyabaye, bituma u Rwanda rutitabira iyo nama y’Abakuru b’ibihugu.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09, Mutarama, 2025 yakomoje ku by’uko atagiye i Luanda, avuga ko icy’ingenzi kitari ukujya ahantu ngo abantu bifotoze, ahubwo ari ukujya yo ngo abantu baganire kandi  bemeranye ku bintu bazi neza ko bizashyirwa mu bikorwa.

Yari yemeye kujya yo ariko bihinduka nyuma ubwo byagaragara ko hari ibyo itsinda tekiniki ry’Abaminisitiri ryari ryemeranyije ho bitari bicyubahirijwe.

TAGGED:AbaminisitiriInamaKagameKayikwambaNduhungirehePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Zambia Yoherereje Uw’u Rwanda Ubutumwa
Next Article Iby’Amarozi Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda Bivugwa Henshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?