Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Kugaruka Kwa Kabila Kwateje Impaka Mu Banyapolitiki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Kugaruka Kwa Kabila Kwateje Impaka Mu Banyapolitiki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2025 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwahoze uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo Joseph Kabila yatangaje ko mu gihe gito kiri imbere azagaruka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Burasirazuba bwayo. Byateje benshi kwibaza ikimuzanye muri iki gihe.

Uruhande rw’ishyaka riri k’ubutegetsi UDPS ruvuga ko nta kindi kimuzanye kitari ugukurana na M23 na AFC kuko ngo n’ubundi asanzwe ari we washinze AFC.

Ruvuga kandi ko Kabila akorana n’u Rwanda, akaba ari we wahaye akazi Corneille Nangaa uyobora AFC.

Umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi i Kinshasa witwa Augustin Kabuya yagize ati: “ Ndasaba abaturage bacu kudatega amatwi cyangwa ngo bakorane neza Kabila ahubwo ko bose bakwiye gukorana na Perezida Félix Tshisekedi kuko ari we ufite indangagaciro zo gukunda igihugu cyacu. Nangaa ni umukozi wa Kabila kandi bombi bakorana n’u Rwanda”.

Kabuya avuga ko bidatangaje kuba Kabila ahisemo kugaruka mu gihugu kandi akinjirira mu gice AFC/M23 igenzura.

Ku ruhande rw’ishyaka rya Kabila ryitwa PPRD, bo bavuga ko ibyo abo ku butegetsi bavuga nta shingiro namba bifite.

Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka witwa Ferdinand Kambere avuga ko ibyo Augustin Kabuya avuga bidakwiye guhabwa agaciro.

Ati: “ Ni imvugo yuizuye ibinyoma. Kubera ko babuze ayo bacira n’ayo bamira, bahitamo kwirirwa babeshya abaturage mu rwego rwo kubahuma umutima”.

Joseph Kabila aherutse kubwira Jeune Afrique ko nyuma y’igihe kirekire aba mu buhungiro, igihe kigeze ngo atahe iwabo ajye gutanga umusanzu we mu kuhagarura amahoro.

Yirinze gutangaza igihe nyacyo azatahira.

TAGGED:featuredGutahukaIntambaraKabilaPPRDUDPSUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Umukozi Wa RIB Arareganwa Na Gitifu
Next Article Gatandara Ya Rusizi Aho Interahamwe Zaririye Inyama Z’Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?