Mu Kwizihiza Umunsi Wo Kwibohora, Kwibuka Inyumba Aloysia Birakwiye

Aloysia Inyumba ari mu bagore bagiriye u Rwanda akamaro kanini. Yavutse taliki 28, Ukuboza, 1964 atabaruka taliki 6, Ukuboza, 2012 azize uburwayi. Yari umunyapolitiki uzi gushyira mu gaciro kandi wafashije FPR-Inkotanyi mu buryo butandukanye kandi bwayigiriye akamaro bukagirira n’u Rwanda muri rusange.

Yagiye mu Muryango FPR-Inkotanyi akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ikaba yari imwe muri Kaminuza zikomeye zari muri Afurika yatambutse.

Nyina yamubyariye  muri Uganda kuko ari ho ari yari yarahungiye hamwe n’abandi Banyarwanda bahungaga itotezwa bakorewe n’ubutegetsi bwasimbuye ubukoloni.

Abatutsi benshi barahohotewe biba ngombwa ko bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda harimo na Uganda.

- Advertisement -

Ndetse ngo na Se wa Inyumba yiciwe mu Rwanda mbere y’uko umukobwa we avukira muri Uganda.

Amaze gukura, Inyumba yagiye mu mashuri ariga kandi aratsinda ndetse ajya no muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga ubuyobozi( social administration) n’imikorere igamije iterambere ry’abaturage( social work).

Nyuma Inyumba yaje kumenyana n’abandi Banyarwanda babaga muri Uganda barahahungiye barimo Rwigema Fred na Paul Kagame.

Inyumba yaje kuba umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’imena.

Intambara yo kubohora u Rwanda irangiye, Inyumba Aloysia yashyizwe muri Guverinoma ya mbere yashinzwe icyo gihe ahabwa kuba Minisitiri ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Yagize uruhare runini mu gushyiraho Politiki y’uburinganire imbere y’amategeko hagati y’umugabo n’umugore hagamijwe ko ntawe usigara mu guteza imbere u Rwanda.

Uyu mubyeyi  yigeze no kuba umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Kubera umurava yagize mu gukorera u Rwanda no gufasha mu kurubohora, ku munsi wo kumusezeraho wabereye mu Ngoro ishinga amategeko y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ubwe yavuze ko uriya mubyeyi yari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mwiza kandi ufite ibitekerezo bikwiye umuyobozi uboneye.

Yavuze kandi ko Inyumba yakoze ako ashoboye acunga neza umutungo wa FPR-Inkotanyi ndetse ngo yayibereye indahemuka mu gihe yari ifite bike icyeneye kugera kuri byinshi.

Perezida Kagame yagize ati: “ Inyumba yuzuzaga hagati aho ngaho, aha bike ariko hagomba kuvamo byinshi. Buri kintu cyose ni uko yagikoraga.”

Kubera ko Inkotanyi zari zicyeneye umuntu uzi gucunga neza umutungo wazo wari ukiri muke, umuntu wagaragaye ko abishoboye kurusha abandi ni Inyumba Aloysia.

Imisanzu y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yagombaga gucungwa neza kugira ngo abarwanyi ku rugamba n’abanyapolitiki hatazagira ubura iby’ibanze byamufasha mu kazi ke.

Inyumba yari azi neza ko abatanze uriya musanzu byabagoye kuwubona ariko akazirikara icyatumye bawutanga, ko ari ukugira ngo intego yo kubohora u Rwanda izagerweho.

Ibi byatumye agira ubushake n’ubushobozi byo kuwucunga uko bikwiye kurusha undi uwo ari wese wari buhabwe inshingano nka ziriya.

Yajyaga no gushishikariza Abanyarwanda babaga hanze ya Uganda gutanga umusanzu kugira ngo bagire uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aho yajyaga hose yashyiraga Abanyarwanda b’aho amafoto n’amashusho yerekana Inkotanyi ku rugamba, akabereka ko amafaranga yatanzwe na bagenzi babo atapfuye ubusa.

Yarababwiraga ati: “ Nimurebe icyo amafaranga ababyeyi batanze yo gufasha abana bacu bari ku rugamba yakoze.”

Mu rwego rwo gucunga neza umutungo w’Inkotanyi, umuntu wese wazaga kumubwira ko akeneye amafaranga runaka, yamubazaga niba azanye icyemezo yahawe na Fred Rwigema cyangwa Paul Kagame.

Perezida Kagame ubwo yasezeraga bwa nyuma kuri Inyumba Aloysia, yatangaje ko hari n’ubwo uyu mugore w’intwari yabaga ari kumwe n’abandi basirikare ku rugamba.

Ati: “ Yabaga ahari akora ibindi byafashaga abo barwanaga…Namubonye kenshi njyewe ku giti cyanjye.”

Inyumba yari azi neza ko abagore bashoboye.

Yigeze kuvuga ko abagore bashoboye, ko abantu bagombye kubyumva neza bakabigira ihame.

Inyumba yavugaga ko gushobora kw’abagore gutangirira cyane cyane k’ukuba babyara abantu,  bakabonsa bakabaha urukundo rudashobora gutangwa n’undi uwo ari we wese.

Yari azi neza icyo umugani w’Abanyarwanda uvuga  ko ‘akabura ntikaboneke ari Nyina w’umuntu’ uvuze.

Aloyiziya Inyumba kandi yigeze guhanura avuga ko u Rwanda rugiye kuzahinduka igihugu cy’igitangaza muri Afurika.

Ibyo yavuze bisa n’aho byatangiye kwigaragaza kuko u Rwanda rufite ijambo n’icyubahiro mu byo rukora rwikorera kandi rukorera na Afurika.

Yagize ati: “ u Rwanda rugiye guhinduka mubibone. Mu myaka icumi iri imbere, tuzaba turi indashyikirwa muri Afurika.”

Mu mirimo myinshi yakoreye u Rwanda, Inyumba yabaye na Senateri ndetse na Perefe w’Umujyi wa Kigali.

Umurimo wose yashinzwe yawukoze neza kugeza uwi yatabarukaga azize uburwayi.

Kwibuka umuntu nk’uyu ku munsi wo kubohora u Rwanda ni ikintu cy’ingenzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version