Col Simba Wishe Abatutsi B’i Kaduha Yapfuye

Ni Lieutenant Colonel Aloys Simba wari umwe mu biyise Les Camarades du 5, Juillet, 1973.  Bari abasirikare 11 bafatanyije na Juvénal Habyarimana gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1973. Simba yaje no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi kuko urukiko rwabimuhamije.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Nyakanga, 2023 nibwo itangazo rimubika ryasohowe n’abo mu muryango we. Yapfuye afite imyaka 85 y’amavuko.

Lieutenant Colonel Simba Aloys yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro, muri Kaduha.

Yagashwe mu mwaka wa 2001 ubwo yari ari Senegal, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

- Advertisement -

Taliki 30 Kanama, 2004 nibwo yatangiye kuburana urubanza rwe rupfundikirwa taliki 08 Nyakanga, 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo.

We ndetse n’ubushinjacyaha barajuriye, ariko ubwo bujurire bw’impande ebyiri burangwa kuko taliki  27 Ugushyingo, 2007 Urugereko rw’ubujurire bari baregeye rwagumishijeho  igifungo cy’imyaka 25.

Simba yajyanywe muri Bénin kugira ngo aharangize igihano ariko aza kurekurwa ku wa 29, Mutarama, 2019 ku mpamvu z’uburwayi igihano cye kitarangiye.

Lt Col Aloys Simba yavutse ku wa 28 Ukuboza, 1938 avukira muri Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro.

Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1961.

Mu mwaka wa 1973 ubwo we n’abo bari bafatanyije mu guhirika Perezida Grégoire Kayibanda babikoraga, yari afite ipeti rya Major.

Ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Col Simba yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aba n’Umudepite.

Yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe (Ex-FAR) ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

Urupfu rwa Simba rukurikiye urwa Lt Col Tharcisse Muvunyi nawe wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akaza kukirangiza.

Yapfuye  aguye mu bwogero, agwa muri Niger.

Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arangiza igihano cye cy’imyaka 15.

Iby’urupfu rwe bwatangajwe n’umuburanira witwa Me Abbe Jolles wabwiye itangazamakuru ko Muvunyi yaguye mu bwogero nk’uko bagenzi be babanaga muri Niger babimutangarije.

Lt Col Tharcisse Muvunyi Wakanguriye Interahamwe Kumara Abatutsi Yapfuye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version