Indi Ntambara Ku Isi: Turikiya Igiye Gutera Syria

Mu gihe ku isi intambara ivugwa cyane ari iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, hari indi ntambara ikomeye iri gutegurwa na Turikiya kuri Syria. Perezida wa Turikiya avuga ko iriya ntambara izatangira nta gisibya kandi ngo azayitangiza atiriwe agisha inama Amerika.

Intego y’intambara Erdogan ashaka gutangiza muri Syria agamije guca intege abarwanyi b’Aba Kurdes avuga ko bugarije igihugu cye.

Aho bariya barwanyi baherereye mu Majyaruguru y’igihugu cye ngo babangamiye abaturage be.

Mu migambi ye harimo ko narangiza kubigizayo, abatuye igice cy’amajyaruguru y’igihugu cye bazaba batekanye.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande ariko abakurikirana ibye bavuga ko afite undi mugambi wo kongera kwigarurira imitima y’abaturage be bari baragabanyije urukundo bari bamufitiye.

Ikindi Perezida wa Turikiya agamije ni ukugira ngo aho azirukana bariya barwanyi azahatuze impunzi z’Abanya Syria zahunze igihugu cyazo zikaza gutura mu bindi bice bya Turikiya.

Recep Tayyip Erdogan yagize ati: “ Kwihangana kwacu kwageze ku iherezo. Ibitero turabitangiza bidatinze.”

Ikinyamakuru cyo muri Turikiya kitwa Hürriyet nicyo kibitangaza.

Mu myaka yashize, Turikiya nabwo yagabye ibitero muri Syria ifata igice kinini kiyigabanya na Syria.

Ni igice kingana kilometero 30 winjira muri Syria ariko gifite umuzenguruko wa Kilometero 870.

Ni igice kigari kuko gikora kuri Syria nyirizina ndetse no kuri Iraq ukagera no ku Nyanja ya

Méditerranée.

Iyi Syria kandi imaze imyaka 11 mu ntambara.

Ni intambara yatangiye ubwo abantu bigaragambyaga bashaka guhirika Perezida Assad ariko bikanga kubera ubufasha yahawe n’u Burusiya.

Agace Turikiya ishaka kwigarurira kayoborwa n’ishyaka PYD iri rikaba ari ishyaka ryatangiye kurwanya Leta ya Ankara guhera mu mwaka wa 1980.

Amerika ntizamenyeshwa kandi irebwa na kiriya kibazo bya hafi…

t Recep Tayyip Erdogan avuga ko azarasa muri Syria atiriwe agisha Amerika inama

Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazamenyeshwa ibya biriya bitero bya Turikiya ngo igire icyo ibivugaho bishobora kuzayirakaza kuko isanzwe ifasha abarwanyi Erdogan ashaka kurasa.

Ibafasha mu rwego rwo kugira ngo nabo bayifashe kurasa abarwanyi ba Al Qaeda bakorera muri kariya gace biyise Daech.

Ni abarwanyi bafasha Amerika kubuza ko Islamic State yakongera kuzura umutwe muri kariya gahuza Syria na Iraq.

Ku rundi ruhande ariko, Erdogan yavuze ko azarasa bariya barwanyi uko byagenda kose.

Ubwo yari akubutse muri Azerbaïdjan yagize ati: “ Ese Amerika atagize icyo ikora mu kurwanya iterabwoba twabigenza gute? Ni ngombwa ko abantu birwanaho.”

Nta taliki iranugwanugwa ubutegetsi bw’i Ankara buzatangirizaho intambara kuri Syria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version