DRC: Perezida wa Komisiyo yo kurwanya ruswa yafungiwe ruswa

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 82

Muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo haravugwa inkuru ya Perezida wa Komisiyo yo kurwanya ruswa wiwa Ghislain Kikangala uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa ya 30 000$. Iyi yari avance ku 50 000$ byari byemeranyijweho.

Banki yitwa Access Bank( ikomoka muri Nigeria) niyo bivugwa ko yatse ruswa akurikiranyweho.

Kugira ngo abagenzacyaha binjire mu idosiye ya Bwana Kikangala byaturutse kuri video yacishijwe ku mbuga nkoranyamabanga yerekana bamwe mu bakozi b’iriya  Komisiyo basinya inyandiko bari kumwe n’umuyobozi wa Access Bank w’agateganyo nawe wari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Inyubako z’iriya Banki zari zafunzwe kuko abakozi bari batashye.

- Advertisement -

Abakozi ba Banki bari muri iriya dosiye  babwiye ubugenzacyaha ko icyo gihe Banki yari igiye guha abakozi b’Urwego rwa DRC rurwanya ruswa amafaranga  30.000$ kugira ngo rurekure umukozi wayo witwa Arinze Kenechukwu Oswachale wari usanzwe ayobora Access Bank muri DRC ufunzwe akurikiranyweho ruswa.

Bwana Arinze Kenechukwu Oswachale amaze iminsi afunzwe ndetse yambuwe n’urupapuro rwe rw’inzira.

Abakozi biriya Banki babwiye ubugenzacyaha ko 30 000 $ yari avance kuko bari bemeranyijwe 50 000$.

Yemeza ko babaye barabikoze baba barabikoze ku bushake bwabo, ko atigeze agira uwo atuma.

Umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya ruswa Bwana Ghislain Kikangala yahise agira vuba na bwangu yifata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko nta cyaha abakozi be bakoze, kuko uwatanze n’uwahawe amafaranga bahanye inyemezabuguzi ndetse babikorera ku mugaragaro, ‘imbere y’amaso ya cameras.’

N’ubwo yavuze atya ariko, ntibyabujije ko atabwa muri yombi, agashyirwa mu buroko n’ubwo yaje kurekurwa.

 Gutenguha umugambi wa Perezida Tshisekedi

Nyuma yo kwiyamamariza akanatorerwa kuyobora DRC, Perezida Felix Tshisekedi yasezeranyije abaturage ko umwe mu migambi ye ari ukurwanya ruswa n’akarengane.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko gufata no gufunga by’agateganyo Bwana Ghislain Kikangala ari uburyo bwo kumutesha agaciro no kumukuraho ikizere.

Ivomo: Afrikarabia

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version