Guhera kuri uyu wa Gatandatu italiki 06 Kamena(6) 2026 ibinyabiziga byose bikoresha mazutu biratangira gukoresha igura Frw 2.927 mu gihe mu mezi abiri ashize igiciro cyayo cyari Frw 2,205.
Ni inyongera ya Frw 722, aya akaba aje asanga n’igiciro cya lisansi nacyo cyarazamuwe cyane mu itangazo ry’ibiciro biheruka kuko kugeza ubu( cyo nticyahinduwe) litiro imwe yayo ari Frw 2,983.
Mu itangazo rya RURA( nicyo kigo cya Leta gishyiraho ibi biciro) handitsemo ko uku kwiyongera kwa mazutu mu giciro cyayo kwatewe n’ihinduka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, iki kigo kikongeraho ko zigamije kugabanya ingaruka izamuka ry’ibiciro ryashoboraga kugira ku bukungu n’imibereho y’abaturage muri rusange.
Mu gika cya kabiri cy’iri tangazo haranditse ngo: “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.”
Itangazo ryasinyweho n’umuyobozi wa RURA witwa Rugigana Evariste rivuga ko, by’umwihariko, ikigo ayobora cyagumishijeho imiterere y’ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha lisansi.
Impamvu zabyo ni uko Leta yashyizeho izo ngamba ngo zunganire urwego rw’abatwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, bataremererwa cyane n’ibyo biciro.
Nk’uko iki kigo gisanzwe kibitangaza iyo hari impinduka cyakoze mu biciro, no kuri iyi nshuro cyemeza ko kizacungira hafi uko ku isoko mpuzamahanga byifashe, impinduka zose zikazaba ari ho zishingira.
Imibereho y’abaturage ikomeje guhenda
Aho intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati itangiriye ku italiki 28 Gashyantare(2) 2026, itangijwe na Amerika na Isiraheli barwana na Irani, iki gihugu cyahise gifunga umuhora wa Hormuz ucamo 20% by’ibikomoka kuri petelori isi ikenera, kibikora gihima abanzi bacyo.
Hakurikiyeho izamuka ry’ibiciro byabyo bitewe ahanini n’uko ‘ibi bintu nkenerwa’ byatangiye kuronderezwa kuko ntawe uzi igihe uwo muhora uzafungurirwa.
Ubuke bwabyo byatumye ahanini mu bihugu bidakora ku nyanja kandi bitanabicukura, haduka izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi.
Ku byerekeye u Rwanda, Leta yatangaje ko hari ibikomoka kuri petelori yahunitse byafasha ubukungu mu gihe kigera mu mezi atandatu, gusa impungenge ni uko ibibera ku isi ntacyo u Rwanda rwabikoraho mu nyungu zarwo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Munyana Hakuziyaremye bemeza ko ari ngombwa kumenya kurondereza ibihari no kwizirika umukanda.
Kuba na mazutu izamutse mu giciro bivuze ko n’ubwo imodoka ziyikoresha ari nke ugereranyije n’izikoresha lisansi, abazifite nabo bagiye guhindura umuvuno mu buryo bayikoresha.
Muri rusange imodoka zikoresha lisansi ni zo nyinshi mu Rwanda kurusha izikoresha mazutu.
Raporo imwe yo mu mwaka wa 2025 ivuga ko imodoka zikoresha lisansi zigize hejuru ya 95% by’imodoka zanditswe mu Rwanda, nubwo mazutu ikigaragara cyane mu makamyo, za pick-ups n’imodoka nini zo mu bwoko bwa 4×4.
Kuba guhaha ibiribwa bisanzwe nabyo biri guhenda, bituma ubuzima burushaho kugorana.
Nk’ ubu, mu Mujyi wa Kigali, igiciro cy’umuceri gitandukana bitewe n’ubwoko n’aho ugurirwa.
Umuceri usanzwe (Kigori cyangwa Tanzania) ukunze kugura hagati ya 1,500 na 2,000 Frw ku kilo.
Umuceri mwiza wa Basmati cyangwa uwatumijwe hanze ushobora kugera hagati ya Frw 2,000 na Frw 3,000 ku kilo cyangwa kurenga gato.
Nubwo ibi biciro bishobora guhinduka bitewe n’ahantu ndetse n’umucuruzi ubwe, biragaragaza ko ubuzima buhenze cyanecyane mu mijyi, by’umwihariko uwa Kigali.
Umuguzi ufite Frw 5,000 aramutse ashatse kugura litiro ya mazutu ku giciro kiriho ubu( Frw 2,921) nyuma yo kuyishyura, yasigarana Frw 2.079.
Afite ayo mafaranga yahaha ikilo kimwe cy’umuceri wa kigori, ariko byamusaba andi yo kugura uburisho birimo imboga, ibishyimbo, ibyo kandi bikaza bisanga ikiguzi cya gazi nacyo giherutse kuzamuka.
Gazi ipima ibilo bitandatu( kg 6) igura hagati ya Frw 12,400 na Frw 13,000, uru rukaba urugero rumwe kuko n’amashanyarazi n’amazi nabyo bizamura ikiguzi mu bihe bitandukanye.
Uko bigaragara, kugira ngo umuntu utuye mu Mujyi wa Kigali abone iby’ibanze birimo ibiribwa, imiti, ubukode n’amafaranga y’ingendo bimusaba kwigomwa cyane no gukora cyane ngo arebe uko yaziba icyuho cy’ayo mafaranga.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mezi atandatu ashize, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bigoye by’ubukungu, mu rusange gikomeje kwihagararaho.
Ndetse ngo buri mwaka ubukungu bwacyo burazamuka.
Ati: “ Turagenda tujya hejuru ya 7% na 7.5%. Ntawe ukwiye kwibwira ko biva ku busa. N’imibereho y’abaturage igenda yiyongera.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu mu buryo burambye nk’uko Perezida Kagame abyemera, ni ngombwa ko hongerwa ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo igihugu cyohereza hanze.
Kuri we, ariko ibi biracyagoranye kubera ikinyuranyo gishingiye ku byo igihugu gifite n’ibyo gikeneye.

