DRC: Umutwe Wa ADF Ukomeje Kwica Abaturage

Inyeshyamba za ADF zikomeje kubera ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihwa mu kirenge. Nta gihe kinini gishira zitishe abaturage mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Nk’ubu imibare itangazwa na AfricaNews ivuga ko zaraye zihitanye byibura abantu 17 zibasanze  mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bwo mu gice byabereyemo.

Aba baturage bari basanzwe batuye mu gice cya Bambuba-kisiki muri Teritwari ya Beni, ikaba ari nayo irimo umujyi ufatwa nk’icyicaro cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

- Kwmamaza -

Guverineri wungirije w’iyi Ntara witwa Sabiti Njiamoja avuga barangije gushyingura imirambo 10, indi nayo bakaba bakibanza gushaka ba nyiri iyo mibiri kugira ngo hamenyekane n’imyirondoro yabo, ubundi bashyingurwe.

Imibiri irindwi itarashyingurwa yari yarabanje kubura.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hakorera imitwe y’inyeshyamba irenga 120.

Imwinshi imaranira kugenzura ibice birimo amabuye y’agaciro, indi ikavuga ko irwanira kurinda abantu bo mu bwoko runaka bibasirwa n’abo batabuhuje, b’abanzi babo.

Imibare ivuga ko guhera muri Mata, 2023, abantu 370 bamaze kwicwa n’abarwanyi ba ADF, abandi benshi bahunze amasambu yabo.

Hari n’abana ( abahungu n’abakobwa) bashimuswe bajyanwa mu gisirikare, abandi bahindurwa abacakara b’igitsina.

Bivugwa ko ADF yamaze kwagura aho ikorera kuko isigaye ikora ikageza n’i Goma ndetse no mu Ntara ya Ituri.

Buri uko ADF yishe abantu, irabyigamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version