Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yamemyekane ko inzego z’umutekano za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zafunze umupaka witwa Grande Barriere uhuza iki gihugu n’u Rwanda.
Uyu mupaka usanzwe uhuza Goma na Rubavu.
Hari n’abawita la Corniche.
Abanyarwanda bazindutse bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batunguwe no gusanga bariyeri iriho ingufuri, barikubura basubira iwabo!
Babwiwe ko bagomba kujya guca ku mupaka wa Petite Barriѐre kuko ari wo ufunguye.
Hari umuturage wabwiye itangazamakuru ati: “Hano iwacu ho harafunguye, iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka”.
Bavuga ko abibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ari bwo bavanaho imibereho yabo ya buri munsi, ubu bakaba bari kwibaza uko bigenda.
Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko ifungwa ry’uyu mupaka ‘atarizi’.
Ngo ntiyabifata nk’ukuri mu gihe atarabona icyemezo kivuye mu buyobozi bukuru.
Ati :“Umupaka ntabwo ari uwa Rubavu ni uw’igihugu. Iyo hagiye gufatwa icyemezo nk’icyo haba ibiganiro ku nzego nkuru z’igihugu, ubu rero njyewe ntabwo nabifata nk’ukuri.”
Icyakora itangazamakuru rivuga ko icyemezo cyo kuwufunga cyafashwe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Cirumwami, kubera inama y’umutekano ku buryo ushobora kongera gufungurwa mu masaha ‘ari imbere’.
Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu ifite byinshi ihuriyeho kuko abaturage bayo bahahirana n’Abanyarwanda benshi bagakorera i Goma.
Uretse amatungo abagirwa hakurya aturutse mu Rwanda, hari imbuto n’imboga bijyanwa muri kiriya gihugu ku bwinshi biturutse mu Rwanda.
Ab’i Rubavu bakura agafaranga kenshi hakurya.
Imodoka nini zituruka mu bihugu bitandukanye zijyanye ibicuruzwa n’ibindi bikoresho bitandukanye umupaka munini niwo zikoresha, ubu zose ziraparitse.
Umujyi wa Gisenyi muri Rubavu niwo umaze igihe ugaburira abaturage ba Goma kuko ibindi bice byaturukagamo ibyo kurya byigaruriwe n’umutwe wa M23.
Umubano hagati y’u Rwanda na Congo wifashe nabi cyane.