Video iri kuri X irerekana abaturage baje ku muhanda kwishimira imodoka z’intambara zirimo intwaro bivugwa ari izo ingabo za DRC ziherutse gutumiza.
Abaturage bari benshi ku muhanda bakomera amashyi abasirikare batambukaga bari muri izo modoka, abandi biruka n’amaguru bafite imbunda mu ntoki kandi bambaye nk’abishimiye icyo gikorwa cy’ubutwari.
Amwe mu majwi y’abaturage bari baje aho ibyo babereye, barumvikana mu Ilingala bavuga ko u Rwanda rwa Kagame rugiye guhura n’ibibazo, ko abishatse yahindura ‘discours.’
#RDC 🇨🇩des congolais qui acclament au passage d'un nouvel arsenal militaire #FARDC. pic.twitter.com/XUvegfKCV9
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) February 24, 2024
Iby’izi ntwaro bitangajwe nyuma y’igihe gito cyane Perezida Tshisekedi atangaje ko ibyo gutera u Rwanda atakibishyira mu biza ku mwanya wa mbere ahubwo ko ashaka ko ibiganiro by’amahoro ari byo byimakazwa.
Ibi aherutse kubitangariza mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane cyari kiyobowe na Minisitiri ushinzwe itumanaho Patrice Muyaya.
Hagati aho kandi byitezwe ko Perezida w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Salva Kirr(asanzwe ayobora na Sudani y’Epfo) ari bugere i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunga u Rwanda, Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yabanje mu Rwanda, akomereza mu Burundi akaza kurangiriza urugendo rwe i Kinshasa.
Mu Cyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere taliki 26, Gashyantare, 2024 hari Inama y’Abakuru b’ibihugu birebwa n’ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa DRC izabera i Luanda muri Angola kwa Joao Lorenco wagizwe umuhuza mu kibazo cya DRC, izi nshingano akaba yarazihawe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.