DRC Yegereje u Rwanda Indege Zikomeye Z’Intambara

Indege eshatu zo mu bwoko bwa CH-48 za DRC zegerejwe u Rwanda mu gice k’iki gihugu aho abarwanyi ba M23 bari kurwanira n’ingabo za Kinshasa.

Zavuye i Kinshasa zigera i Kavumu zicishijwe i Goma.

Abazibonye bavuga ko zije gutera ingabo mu bitugu ingabo za DRC zimaze iminsi zihanganye n’abarwanyi ba M23 baherutse no guhanura imwe mu ndege z’intambara za DRC yo mu bwoko bwa Sukhoi.

Indege za Drones za DRC zoherejwe mu karere M23 irimo ni zo mu bwoko bwa CH-4B, DRC ikaba yaraziguze mu Bushinwa.

- Advertisement -

Nta bapilote bazitwara bazicayemo ahubwo baziyoborera mu ntera ndende mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero kuri M23 iri mu bice byerereje u Rwanda ahamaze iminsi hari imirwano ikomeye muri teritwari  ya Masisi n’iya Nyiragongo.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo nibwo zakuwe i Kinshasa zoherezwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo.

Jeune Afrique yanditse ko ziriya drones zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rw’intera ya kilometero 3,500 na kilometero 5,000.

Ndetse ngo zava i Goma zikagera i Kigali mu gihe gito cyane.

Aho ziparitse hasanzwe harindwa n’abacanshuro bo muri Roumania bahawe akazi na DRC ngo bayifashe guhashya  M23.

Hagati aho kandi ingabo za DRC ziri gushaka abarwanyi benshi binyuze mu gushishikariza urubyiruko harimo n’abanyeshuri ba Kaminuza kujya mu gisirikare.

Ndetse abasirikare bakuru b’iki gihugu bamaze iminsi basura ibice birimo ibirindiro by’ingabo zabo ngo bazitere akanyabugabo mu ntambara ziri kurwana.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, uruhande rwa M23 narwo ruvuga ko ruhagaze neza muri iyi ntambara kandi ngo ntibazacibwa intege n’ibyo byose.

Ikindi kandi aba  barwanyi bamaze igihe beretse amahanga imbunda bavuga ko bambuye ingabo zidasanzwe za DRC.

Andi makuru amaze iminsi atangazwa n’aba barwanyi avuga ko hari abasirikare b’Uburundi bafatiwe ku rugamba bambaye imyambaro y’ingabo za DRC barwana ku ruhande rwazo kandi bitari mu nshingano zabo.

Ibi ariko Uburundi burabihakana, bukavuga ko ahubwo M23 ari yo ibuza ingabo z’Uburundi gukora akazi kazo neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version