U Rwanda Rwabonye Imashini Zita Ku Bana Bavutse Imburagihe

Ikigo cy’igihugu kita ku mikurire y’abana, NCDA, cyashyikirijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF imashini 80 zo gushyushya abana bavutse igihe nyacyo kitageze.

Zose zifite agaciro ka $300,000

Zitwa “Continuous Positive Airway Pressure” ( CPAP ) zikazajyanwa hirya no hino mu bitaro by’u Rwanda.

Imashini yo muri ubu bwoko ifasha umwana guhumeka neza ikaba ishobora kugabanya ibyago byo gupfa ku gipimo cya 50%.

- Advertisement -

RBC igaragaza ko mu Rwanda abana 19 ku 1000 bapfa bakivuka bazize impamvu zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, Dr Aline Uwimana avuga ko indwara z’ubuhumekero ziri mu ziza ku isonga mu guhitana abana bavuka.

Avuga ko  Leta y’u Rwanda yita ku bana mu buryo bwinshi harimo no kongera ibikoresho byo kubafasha guhumke.

Dr Uwimana Aline ati: “Ni gahunda ihoraho kugira ngo ibikoresho dufite bicungwe neza, bikoreshwe neza hanyuma habeho igihe cyo kugura ibindi kugira ngo ibishaje bisimburwe.”

Zizagabanya ibyago by’uko abana bapfa kubera ko bavutse imburagihe

Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda  Min Yuan yavuze ko bishimiye gukomeza ubufatanye n’u Rwanda batanga ibyo bikoresho mu rwego rwo kuzamura imibereho, imikurire n’iterambere ry’ababyeyi n’abana.

Ati ” Iki gihugu kizagira ejo hazaza heza mu gihe abana bacyo bose bazafite ubuzima bwiza. Turashimira abaterankunga bacu bose badushoboza gutanga ibyo bikoresho.”

Kuva mu 2021, UNICEF imaze gushyikiriza u Rwanda ibikoresho bikiza ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bifite agaciro ka miliyoni $ 5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version