Nyungwe Ikomeje Kuba Indiri Y’Ibinyabuzima Bishya

Umuhanga mu binyabuzima ukomoka mu Budage witwa J.Maximilian Dehling yavuze ko yavumbuye ubwoko bw’ibikeri buri mu ishyamba rya Nyungwe ryonyine ku Isi.

Amaze imyaka umunani akora ubushakashatsi ku bikeri kandi akenshi aba ari mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2018.

Ikinyamakuru kitwa Diversity kivuga ko uyu muhanga mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi, yabonye igikeri gito cyane, bizamura amatsiko ye ngo arebe niba gisanzwe kizwi mu bitabo by’abahanga cyangwa niba hari ibindi bikeri byo muri ubu bwoko.

Dehling yakomeje ubushakashatsi bwe aza kuvumbura ubundi bwoko buto buri mu bwoko bugari bwa kiriya gikeri.

- Kwmamaza -
Ubu bwoko bw’ibikeri nibwo buherutse kuvumburwa

Ni ubwoko bushya bw’ibikeri bitari bizwi ku isi, abahanga bakaba babyita Arthroleptis Nyungwensis.

Igikeri cyo muri ubwo bwoko  gifite hafi santimetero 1,5 z’uburebure, umubiri muto, amaguru maremare n’uruhu ruriho utudomo.

Amabara yabyo aratandukanye ariko ahanini biba bifite ibara ry’ikijuju ryivanzemo andi n’ibidomo bijya kuba umweru ku mpande naho ku nda yacyo hakabaho umuhondo ujya gusa n’icunga.

J.Maximilian Dehling yavuze ko ibikeri yabibonye mu buhehere bw’amababi y’ibiti yahungukiye hasi mu butumburuke bwa metero ziri hagati ya 1,798 na 2,194.

Yumvise ibyo bikeri byo muri Nyungwe bifite amajwi atatu atandukanye arimo ajya gusa n’ifirimbi ivugira hejuru rikoreshwa mu gihe cyo kwirwanaho cyangwa iryoroheje rikoreshwa mu gihe gihamagara kigenzi cyacyo mu gihe cyo kwimyana.

Icyakora nta  gikeri cy’ikigore yabonye mu byo aherutse kuvumbura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version