Drones Zizajya Zigeza Ibicuruzwa Ku Bacumbitse Muri Za Pariki Z’u Rwanda

Ni umushinga RDB iherutse kwiyemeza gukorana na Zipline Rwanda, ukazafasha mu kugeza ibicuruzwa bya Made in Rwanda ku bakiliya bazaba bari mu mahoteli yo muri za Pariki zitandukanye.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko hashize Icyumweru aya masezerano asinywe, ariko itangazo riyavugaho mu buryo bweruye rikaba ryasohotse kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024.

Muri ryo handitsemo ko ikigo Zipline kizakorana na RDB no mu bikorwa byo gucunga ko ibyanya bikomye bitavogerwa.

Kuba Zipline yarashoboye kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’u Rwanda bigatanga umusaruro, byabaye impamvu ifatika yo gutangiza imikoranire na RDB mu rwego rwo kugeza ibindi bintu nkenerwa ku bandi batari abarwayi cyangwa inkomere.

- Kwmamaza -

Mu masezerano mashya hagati ya RDB na Zipline harimo ko “drones” z’iki kigo zizajya zigeza ku bakiliya bacumbitse mu macumbi ari muri za pariki ibikoresho byiza bya “Made in Rwanda” birimo imyambaro cyangwa ibikoresho abashyitsi bazajya bibukiraho ko basuye  Rwanda bita souvenir items.

Ibikoresho bya Made in Rwanda bizajya bigezwa ku bakiliya bijyanywe na drones

Intego ya RDB nk’uko itangazo ryayo ribivuga ni ukurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda bityo u Rwanda rukarushaho kumenyekana.

Binyuze muri ubwo bufatanye, RDB na Zipline byemeranyije ko hari igice gito cy’amafaranga azava mu baguzi b’ibyo bikoresho azashyirwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga no gukomeza kwita ku buzima bw’ingagi zibituye ndetse no kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa ziri mu byago byo gucika mu Rwanda.

Kugeza ibi bicuruzwa ku babishaka bizihuta bityo bigabanye igihe byafataga umukiliya ategereje.

RDB ivuga ko gukorana na Zipline bizagira akandi kamaro mu rwego rwo kurengera ibidukikije kubera ko drones ari ikoranabuhanga ridasohora ibyuka bihumanya ikirere.

Abo muri Zipline nabo bishimira ubu bufatanye, bakavuga ko kuba bugiye gukora ku rwego rwisumbuyeho ari indi ntambwe iki kigo giteye mu mikoranire myiza n’u Rwanda.

Pierre Kayitana ushinzwe ibikorwa rusange bya Zipline Rwanda yagize ati: “ Twishimiye gukorana na RDB muri uyu mujyo kugira ngo twagure imbibi z’ibikorwa byacu birenge ibyo kugeza amaraso kure ahubwo tuhageze n’ibindi.”

Pierre Kayitana ushinzwe ibikorwa rusange bya Zipline Rwanda

Yahise atangaza ko ku ikubitiro bazakorana n’amacumbi abiri ari yo Wilderness Destinations na Umva Muhazi Lodge.

Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yunze murya Kayitana avuga ko gukorana na Zipline Rwanda ari ukureba kure mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kugeza ubucuruzi ku rundi rwego no kwimakaza imikorere yifashisha ikoranabuhanga.

Muri Werurwe, 2023 Perezida Kagame yagiranye ikiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga n’Umuyobozi mukuru wa Zipline ku rwego rw’isi witwa Keller Rinaudo amwemerera kwagura imikorere ikigo cye kikagera no mu guha Abanyarwanda izindi serivisi zitari izo kwegereza ibitaro amaraso akenewe n’indembe gusa.

Umuyobozi wa Zipline ku rwego rw’isi ubwo yaganiraga na Perezida Kagame muri Werurwe, 2023
Perezida Kagame yemereye Zipline kwagura imbago mu mikorere yayo

Zipline ni ikigo cy’Abanyamerika gikora kandi kigakoresha drones mu byiciro by’ubuzima bitandukanye.

Mu Rwanda cyatangiye kuhakorera mu mwaka wa 2016, gishinga icyicaro cyacyo mu Karere ka Muhanga.

Izi drones zagize akamaro mu kugeza amaraso ku batuye mu bice bya kure
Gahunda ni uko zizakora no mu kugeza ibindi bicuruzwa ku basuye u Rwanda bacumbitse muri pariki
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version