Ngoma: Abatiriza Mu Kidendezi Hafi Y’Umuhanda Hadasukuye

Mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma haravugwa umupasiteri ubatiriza abantu mu kidendezi kiri hafi y’umuhanda ahantu bamwe bemeza ko hashobora gutera abantu indwara.

Pasiteri Yeretana Ernest niwe ubatiriza aho hantu, akaba ari uwo mu idini ryitwa Rivival Church riri ahitwa Muzingura mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

Uyu mubatizo wabereye muri aka gace ka Ngoma

Abayoboke be babwiye The Chronicles ko bamuyobotse kubera ko basanga abatiza nk’uko Yohani Umubatiza( wabatije Yezu akabona kwitwa Kristu) yabatizaga.

Bagize bati: “ Tuza hano kuko tubona abikora nk’uko Yohani Umubatiza uvugwa mu Mavanjiri yabikoraga.”

- Advertisement -

N’ubwo aba baturage ari uko babibona, hari abandi bavuga ko kuba icyo kidendezi gituriye umuhanda bituma kigira ibyago byinshi byo kwandura bityo kugishyiramo umuntu bikaba nawe byamwanduza.

Amashusho yerekana uyu Pasiteri abatiza abiganjemo abana n’abagore

Abaganga bavuga ko amazi yanduye ari isoko y’indwara zitandukanye zifata abantu.

Yanduza abantu cyane cyane iyo bariye batakarabye intoki, udukoko bita bacteria na viruses tugaca mu biganza cyangwa mu bworo bw’ikirenge tukazamukira mu maraso y’umuntu.

Uko bigaragara, uyu ubatizwa ni umwana

Akenshi amazi yanduzwa n’uko aba yatambeyemo umwanda urimo n’uwo abantu bituma.

Zimwe mu ndwara ziterwa n’amazi yanduye ni impiswi cyangwa macinyamyambi( cholera).

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma witwa Nathalie Niyonagira yabwiye Taarifa ko iby’icyo kidendezi kibatirizwamo abantu kandi kidasukuye atari abizi ariko agiye kubikurikirana.

Ati: “ Ntabwo twari tubizi. Tugiye kubikurikirana tumenye ibyo ari byo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma witwa Nathalie Niyonagira

Amashusho yashyizwe kuri X na Chronicles yerekana Pasiteri ari kwibiza umwana muri ayo mazi n’aho abandi bari baje muri uwo mubatizo bari abagore n’abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version