Umuyobozi mukuru mu Kigo k’u Rwanda gishinzwe iterambere Madamu Belise Kariza avuga ko n’ubwo u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bukerarugendo, hakenewe gutekerezwa izindi nzego bwakorerwamo kugira ngo bukemeze guteza imbere igihugu.
Yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 03, Ukuboza, 2020 ubwo yatahaga inzu mberabyombi biri mu mudugudu ndangamuco wa Kigali( Kigali Cultural Village) wubatswe i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Kariza wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutaha iriya nzu yashimye umusanzu watanzwe n’Ikigo Cnal Olympia mu kubaka iriya nzu mberabyombi, avuga ko kuba barahisemo kucyubaka mu Rwanda ari ibyo gushimirwa.
Inzu mberabyombi yatashywe ifite ibyicaro 300 abantu bazajya bicaramo bareba cinema ndetse n’ikibuga kiri hanze yayo abantu bashobora kwidagaduriramo.
Belise Kaliza yagize ati: “ Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshime Canal Olympia kuba yarashisemo u Rwanda kugira ngo ahashore imari. Byerekana ko iri mu murongo umwe n’u Rwanda wo guteza imbere ubukerarugendo kandi mwese muzi ko bufatiye runini ubukungu bwacu. N’ubwo ari uko bimeze ariko, dukeneye gushaka izindi nzego twashoramo ibikorwa by’ubukerarugendo kugira ngo bizafashe u Rwanda kugera ku iterambere rwihaye.”
Kariza yavuze ko umudugudu ndangamuco wa Kigali uzaba igicumbi cy’abantu bakora kandi bagakunda ibihangano n’imyidagaduro ndangamuco nyarwanda.
Yemeza ko uriya mudugudu uzafasha cyane Abanyarwanda bafite impano, bagashobora kuzibyaza umusaruro.