Nyaruguru: Umuhungu w’imyaka 19 aravugwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

 

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Ukuboza, 2020 mu mudugudu wa Mbogo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru humvikanye amakuru avuga ko ingimbi yitwa Pascal y’imyaka 19 y’amavuko yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Sèraphine.  Bivugwa ko yamusanze mu kinani yagiye kwahira icyarire cy’inyana.

Amakuru Taarifa ikesha umwe mu baturanyi b’umuryango Sèraphine akomokamo avuga ko uyu mukobwa ukiri muto yagiye kwahira ubwatsi ari kumwe n’abandi bana ariko bagezeyo Pascal arabakanga bariruka ariko bageze imbere arabahamagara ngo bagaruke bafate icyarire bari bamaze guca.

Bivugwa ko bagarutse noneho asingira Sèraphine aramusambanya, abandi babonye bibaye bariruka.

- Advertisement -

Abana bari kumwe nawe nibo bageze iwabo babibwira abo mu rugo nabo baratabaza.

Uriya mwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ngera, ukekwaho kiriya cyaha yacitse ntarafatwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera Bwana Kayiranga Jean Bosco avuga ko amakuru ya kiriya cyaha bayemenye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6h00pm).

Ati: “ Nibyo ayo makuru turayafite. Uwo mwana yari yajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi hanyuma bikavugwa ko Pascal yabakanze bakiruka ariko nyuma akaza kubahamagara  abahumuriza ngo bagaruke, Sèaphine aba ari we ugaruka abandi bariruka , nyuma rero twumva ko ngo Pascal yamusambanyije. Uyu ukekwaho iki cyaha yaratorotse.”

Kayiranga asaba abaturage kwirinda kujya bohereza abana babo kure y’iwabo mu masaha akuze kuko bishobora gutiza umurindi abagizi ba nabi.

Yasabye abatuye Umurenge wa Ngera gukomeza gutanga amakuru y’ahakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare.

Umuyobozi mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO Bwana Evariste Murwanashyaka avuga ko kuba gusambanya abana byatangiye gukorwa n’abafite imyaka 19 ari ikibazo gikomeye.

Ati: “ Twari dusanzwe twumva ko byakozwe n’abagabo bakuru barimo benewabo, ababakoresha mu ngo n’abandi ariko kuba hashize igihe gito bikorwa n’abafite imyaka 19 no mu nsi yayo byerekana ko ikibazo kiri gufata indi ntera.”

Murwanashyaka avuga ko icyaha nigihama uriya muhungu azahanwa hakurikijwe igihano amategeko ateganyariza umuntu mukuru uwo ari wese wahamijwe kiriya cyaha.

Ibyo avuga ngo biteganywa n’Ingingo ya 54 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano byabyo mu Rwanda.

Ibyaha byo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa biri mu byaha bikunze kugaragara mu nkiko z’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version