Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abayobozi bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere Ebonee yabereye i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ko u Rwanda rwahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu byo rukora byose.
Ni urugendo avuga ko u Rwanda rumazemo imyaka irenga 20.
Inama Dr. Ngirente yitabiriye iri kwigirwamo uko Guverinoma zo hirya no hino ku isi zakorana hagamijwe kuzamura imikorere iganisha ku iteramberae rirambye rya nyuma ya COVID-19.
Ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘ Shaping the Future of Governments’.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko u Rwanda rwasanze ikoranabuhanga ari igikoresho kiza gifasha abantu kugera ku byo biyemeje, batavunitse.
Avuga ko iyo ari imwe mu mpamvu zatumye rushora amafaranga mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye kugira ngo ruteze imbere abarutuye.
Yavuze ko ikoranabuhanga mu itumanaho ryatijwe umurindi n’ikwirakwizwa hirya no hino rya murandasi.
Murandasi ikoresheje umurongo mugari( broadband) yageze kuri 95 by’ubuso bw’u Rwanda, bifasha abarutuye kuvana umusaruro mu ikoranabuhanga ryifashisha murandasi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko guha abaturage murandasi byagendanaga no kubaha ibindi bikoresho ikenera kugira ngo itange umusaruro.
Kuri we, ibi byatumye 90% bya serivisi Leta iha abaturage ziri kuri murandasi mu rwego rwo gufasha abazigenewe kuzibona bitabagoye.
Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rworoshye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu binyuze mu kubaka cyangwa gusana imihanda myinshi hirya no hino.
Ibi byatumye Ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi, World Economic Forum, rishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite imihanda ikomeye kandi iteye neza, ndetse ruba urwa 39 ku rwego rw’isi.
Kubera ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rujyanirana n’ubukerarugendo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha ba mukerarugendo kubona serivisi bashaka batavunitse.
Habatswe kandi ibikorwaremezo biri ku rwego mpuzamahanga byo kwakira inama ngari n’into kandi, nk’uko Dr. Ngirente abivuga, izo nama ziriyongera buri mwaka.
Ubuhinzi buvuguruye…
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rufite intego rwise Rwanda’s Vision 2050 Development Strategy, muri yo harimo na gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bukava mu kuba ubw’isuka n’agataro, bukaba ubuhinzi bukoresha imashini kandi bwuhirwa.
U Rwanda rufite n’uburyo rwateguye bwo guhunika ibyeze no kurinda ko bipfa ubusa.
Ubu buryo nabwo ntibuzabura gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gutubura imbuto hagamijwe umusaruro wo hejuru.
Mu burezi, Dr. Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rukorana na Kaminuza zikomeye ku isi mu rwego kungurana ubumenyi, kwigisha Abanyarwanda no guhanahana abanyeshuri n’abarimu.
Yatanze urugero rwa Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University-Africa na
African Leadership University, zombi zikorera i Kigali.
Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka binyuze mu gukoresha neza inkunga ruhabwa, igashorwa mu mishinga migari kandi irambye.
Ubukungu bwarwo bwasubiye kuzamuka ku kigero kigera cyangwa kirenga 7%.
Byinshi mu byakozwe byatumye icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kiyongera.
Ubu kigeze ku myaka 69 mu gihe nta myaka 30 ishize kiri ku myaka 49.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ashimira abakomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzira y’amajyambere rwiyemeje.