EBOLA Yahitanye Umuturage Wa Uganda

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangarije kuri Twitter ko hari umuturage w’iki gihugu wahitanywe na Ebola. Niwe muntu wa mbere utangajwe ko yahitanywe n’iyi ndwara muri uyu mwaka wa 2022 kuko uwo yaherukaga guhitana yapfuye mu mwaka wa 2019.

Uwapfuye ni umugabo waguye ahitwa Mubende rwagati muri Uganda, akaba yari afite imyaka 24 y’amavuko.

Nyuma y’amakuru y’uko hari umuntu uri kuva amaraso aturutse mu ‘twengehu, abaganga bahise babimenyesha Minisiteri y’ubuzima nayo yohereza itsinda ry’impuguke mu byorezo zijya kureba.

Utwengehu ni utwenge tuba ku ruhu dusanganywe akamaro ko gusohora icyuya.

- Advertisement -

Zageze yo zifata ibizami by’impagaririzi (samples) zijya kubipima zisanga ni Ebola.

Basanze ari Ebola yageze muri Uganda iturutse ku yindi isanzwe iba muri Sudan.

Abahanga bayise Ebola-Sudan strain.

Uwapfuye yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ngabano mu gace ka Madudu mu Ntara ya Mubende.

Ebola ariko yari iherutse kuvuga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu gituranye na Uganda.

Muri Mata, 2022,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ryatangaje ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyari cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.

Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.

Ibi byatangajwe hashize igihe gito, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  itangaje ko muri kiriya gihugu hadutse ‘ubwandu bwa 14’ bw’iki cyorezo.

Bwari bwiganje mu Ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.

Ubwoba bwari ubw’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version