IMPARATA: Izina Ry’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bidakurikije Amategeko Muri Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa abaturage biyise ‘imparata’ bikora bakajya gucukura amabuye y’agaciro ya gasegereti mu buryo budakurikije amategeko.

Bamwe muri bo baherutse gufatanwa ibilo bitatu by’aya mabuye. Bafatiwe mu cyuho bari gucukura mu kirombe gisanzwe gicukurwamo mu buryo bukurikije amategeko n’ikigo kitwa LUNA Mining gikorera mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera.

Abaherutse gufatwa bafashwe ku manywa y’ihangu  ahagana saa sita n’igice z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru Polisi yahawe n’abaturage.

- Advertisement -

Ati: “ Twahamagawe n’abaturage bo muri ako kagari bavuga ko babonye itsinda ry’abantu icyenda binjiyemo bagiye gucukura amabuye”

SP Twizeyimana yashimye abaturage batanze ariya makuru ariko asaba n’abandi baturage kuzibukira buriya bucukuzi kuko butemewe kandi bushyira ubuzima bwabo mu kaga bukanangiza ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Uretse kuba hari abaturage bacukura amabuye y’agaciro bakayagurisha bya magendu bityo igihugu kigahomba amafaranga yari bujye mu isanduku yacyo, hari n’izindi mpamvu zigihombya.

Ibihombya u Rwanda mu rwego rw’amabuye y’agaciro ni byinshi…

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gazi buherutse kuvuga ko bibabaje kuba 40% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ari yo atunganywa akanagurishwa, mu gihe 60% by’ayo yangirika.

Iki kigo kivuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho ko  n’abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishinzwe gutandukanya amabuye.

Ibi bituma batunganya bakanagurisha ubwoko bumwe bw’amabuye y’agaciro nyamara hari ubwoko bwinshi nabwo bukwiye gutunganywa bukagurishwa.

Hari n’ubwo abacukuzi bacibwa  amande angana na 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye haherutse  gutumizwa inama yahuje abagura n’abagurisha amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo uru rwego rukore neza, rurusheho kungura abarukoramo.

Imibare ivuga ko kugeza ubu, uru rwego rukorwamo n’abantu barenga gato 40,000.

Mu mwaka wa 2021 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda  Miliyoni $ 516 z’amadolari avuye kuri miliyoni $ 124.9  mu mwaka wa 2020.

Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukorana n’amahanga buri mu moko  atandukanye ariko cyane cyane Gasegereti, Coltan, Wolfram na Zahabu.

Hakiyongeraho  n’amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl, n’ayandi.

Ubusanzwe zahabu yo mu Rwanda icukurwa muri Nyungwe no mu Karere ka Gicumbi mu mirenge nka Miyove n’ahandi.

Imibare igaragaza Gasegereti  ariyo yiyongera cyane kurusha andi mabuye.

Iyi mibare yavuye kuri toni 2500 agera kuri toni 3700 hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Amabuye hafi ya yose acukurwa mu Rwanda aragurwa.

Aha ariko birumvikana ko agurwa aba ari amabuye yashoboye gutunganywa, ni ukuvuga ya yandi angana na 40% twavuze haruguru.

Ku byereyeke zahabu, inyinshi icukurwa mu ishyamba rya Nyungwe.

Irimo ni nyinshi ariko kuyicukura bibangamirwa n’uko ishyamba rya Nyungwe rigomba kubungwabungwa kuko ari Pariki.

Ku isoko, zahabu bayipima mu gipimo bita ‘ounce’ wagereranya n’amagarama.

Ifite agaciro gahindagurika buri segonda.

Ubusanzwe zahabu y’u Rwanda nyinshi igurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Imibare mu minsi ishize twahawe n’Ikigo cy’ubucukuzi bwa Mini na Petelori ivuga ko zahabu u Rwanda rucukura rukayohereza hanze yiyongera kubera ko mu mwaka wa 2020 rwacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari  Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 rucukura Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 ruzacukura rukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.

Igihugu cya mbere ku isi gicukura zahabu nyinshi ni Afurika y’Epfo.

Raporo yakozwe n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiga iby’amabuye y’agaciro  ku isi yitwa The Mineral Industry of Africa 2016 ku ipaji ya 11 handitse ho ko Afurika y’epfo ari yo ifite zahabu nyinshi igakurikirwa na Ghana hagakurikiraho Sudani.

Kuri Diyama Botswana iza ari iya mbere igakurikirwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version