Ejo Nzamera Nte?- Ikibazo Cyizugariza Isi Y’Ejo Hazaza Kurusha Iya None

Abatuye Isi y’ubu bafite ibibazo birimo intambara, amapfa, ibyorezo n’izindi ndwara. Hejuru y’ibi hiyongeraho ibibazo bya politiki bituma impunzi n’abimukira biyongera henshi ku isi.

Ibi ni ukuri buri wese uciye akenge muri iki gihe abona.

Ikibabaje ni uko mu myaka 30 iri imbere ibintu bizarushaho kuba bibi, bigatuma abantu bahorana ikibazo cyo kumenya niba ejo bazabona icyo barya, aho barara n’ibindi.

National Geographic yemeza ko ibice bihingwa bikera imyaka muri iki gihe bizaba byarahindutse cyane mu mwaka wa 2050.

- Kwmamaza -

Kumva ko mu mwaka wa 2050 ari cyera byaba ari ukwigiza nkana kuko hasigaye imyaka 28 ngo uyu mwaka ugere.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050 isi izaba ituwe n’abantu barenga  miliyari 10 kandi abenshi muri bo bazaba bashonje bakeneye kurya bakihaza mu biribwa.

Muri iki gihe isi ituwe n’abantu miliyani  hafi umunani.

Kubera ko ikirere cyashyuye bigatuma ibihe by’ihinga bihindagurika, bivuze ko muri iyi myaka 28 isigaye ngo tugere mu mwaka wa 2050, hari ahantu henshi ku isi hazaba batacyera imyaka yaheraga mbere.

N’ikimenyimenyi muri iki gihe hari ahantu henshi mu bice by’isi byegeranye n’imirongo mbariro( la région tropicale) bitacyera imyaka byahoze byaramamayeho.

Kubera iyi mpamvu, imyaka yeraga muri ibi bice yatangiye kwishakamo uburyo bwo kujya yera mu bice itahoze mo.

Urugero ni urubuto rw’indimu. Indimu  zishatsemo uburyo bwo kwera mu bice ziteragamo mbere nko Georgia n’aho Avoka zo ziri kwera mu Butaliyani  mu Kirwa cya Sicily.

Hari umwanditsi witwa Micheal Hoffman uherutse gusohora igitabo yise ‘Our Changing Menu’ wanditse ko bimaze kugaragara ko ibyo abantu basaruraga ahantu runaka bakabitegura ngo babifungure, ubu bitakihera bityo ko bishatsemo uburyo bwo kurya ibindi byatangiye kuhera.

Inyandiko ya gihanga ishingiye ku bushakashatsi iherutse gusohoka mu kinyamakuru kitwa Public Library of Science( PLOS One) yasuzumye ingaruka imihindagurikire y’ikirere izagira ku bihingwa bitatu biri mu bikundwa ku isi.

Ibyo bihingwa ni ikawa, igihingwa kitwa cashews( nta zina ry’Ikinyarwanda rizwi) na avoka.

Ibyavuye muri buriya bushakashatsi byerekana ko mu myaka 30 iri imbere, umusaruro w’ibi bihingwa uzagabanuka cyane kubera ko aho bihingwa hazabura ibipimo bisanzwe bigenwe ngo ibi bimera bibone amazi, urumuri n’ifumbire kamere bihagije bityo byere neza.

Ibipimo bya buriya bushakashatsi byerekana uko ibice bitandukanye by’isi bizibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere hari ibindi bice byo bitazazahazwa n’iki kibazo.

Mwibuke ko turi kureba uko ibintu bizaba byifashe mu myaka 28 iri imbere, ni ukuvuga mu mwaka wa 2050!

Umusaruro w’Avoka mu bihugu yari isanzwe yeramo cyane nka Mexique( nicyo gihugu cya mbere cyeza Avoka nyinshi ku isi) uzagabanuka ariko uzamuke mu bice byo mu Majyepfo ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikawa nayo yatangiye kugerwaho n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Ibintu birakomeye k’uburyo abahanga mu miterere y’ibimera batangiye gukorera muri za laboratwari ubwoko bushya bw’ibihingwa bizashobora kwihagararaho mu bice bizugarizwa n’imihindagurikire y’ikirere kurusha ibindi.

Hari aho ibi bimera byatangiye guhingwa harimo muri Georgia no muri Sicily mu Butaliyani, ariko aho bikenewe guhingwa ni henshi kurushaho.

Abahanga kandi batangiye gutubura ibihingwa nka soya, ingano n’ibigori kugira ngo bizafashe abazaba batuye isi mu gihe kiri imbere kubona ibibatunga bihagije.

Ku rundi ruhande ariko, kwirengagiza ibihingwa byera ahantu hato nabyo bizagira ingaruka ku ruhererekane rw’ibiribwa bikenerwa henshi ku isi harimo n’ibihingwa bifite agaciro ngengabukungu nk’ikawa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO, rivuga ko ibi bihingwa bigize kimwe cya gatatu cy’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitunze abatuye isi.

Ibihugu bitanu bya mbere ku isi byeza ikawa: Colombia, Brazil, Ethiopia , Vietnam na Indonesia

Abakora Politiki muri iki gihe bemeza ko ari ngombwa gukora imirongo ya Politiki y’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa hashingiwe ku migwire y’imvura mu bice bitandukanye by’isi.

Irindi hurizo abakora politiki z’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa bagomba gutangira gutekereza uko bazacyemura ni iryo guhangana n’indwara zifata imyaka kuko nazo zitazabura kwiyongera bitewe n’imiterere y’ikirere cyo mu gihe kizaza.

Gusa biragoye kumenya aho izo ndwara zizaduka bwa mbere, aho zizibasira n’ingaruka zirambye zizagira ku mirire y’abatuye isi.

Mu gutanga igisubizo kirambye, bizaba ngombwa ko ibihingwa byinshi bihindurirwa imiterere yabyo(genetic code) kugira ngo bihuze n’uko ikirere n’ubutaka biteye ariko ikibazo ni uko gukora ubu buhanga bifata imyaka…

Mu bihingwa abahanga batangaho inama yo kwitaho cyane harimo na Avoka.

Babivugira ko mu myaka iri imbere Avoka izaba igihingwa ndangurarugo ikaba n’igihingwa ngengabukungu icyarimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version