Equity Group mu birango bishya byerekana kwaguka mu kazi

Guhera kuri uyu wa  30 Ukuboza, 2020  ,Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’ubucuruzi Equity Group bwamurikiye abanyamuryango bayo ibirango bishya byerekana ko bwaguye akazi bukaba bugiye kongera serivisi kubabugana.

Ubusanzwe ikirango cya Equity Group cyari kigizwe n’inzu ihagaze ariko ikirango gishya kirerekana igisenge gusa kitagira inkuta.

Umuyobozi wa Equity Group ishami ry’u Rwanda Bwana  HINNINGTON NAMARA yavuze ko kuba ikirango cyabo gishya kigizwe n’igisenge gusa bigaragaza ko baguye amarembo, bakaba batagikorera ahantu hamwe.

Yagize ati:  “Uyu munsi ntusanzwe kuri twe kuko ni umunsi tugaragaje ibirangantego bishya.  Icyahindutse si ibirangantego byacu gusa  ahubwo twananogeje serivisi abakiliya bakenera. Ni ikimenyetso cy’uko tugiye kubazanira ibishya kandi byiza kurushaho  nk’uko twabibasezeranije.”

- Advertisement -

Muri iki gikorwa hamuritswe kandi uburyo bushya bwiswe One Equity bwo gufasha abakiliya bayo kubona serivisi zihuse kandi zinoze.

Izi serivisi zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya murandasi.

Serivisi izajya itangwa n’aba ‘agents’ bayo kandi hazongerwa umubare wabo hagamijwe kugera ku bakiliya bayo hirya no hino.

Akazi kabo kazaba ari ako gufasha abantu kubona inguzanyo, kohereza no kwakira amafaranga n’ibindi.

Abantu basanzwe badakorana na Equity nabo bahawe uburyo bwo kungukirwa nayo binyuze mu byo bise ‘Phone Solution’ izabafasha mu kubona serivisi z’ikoranabuhanga harimo no kwifungurira comptes.

Umwe mu bantu basanzwe bakorana an Equity witwa Eugènie Mushimiyimana yabwiye Taarifa ko asanzwe akorana neza na Equity kandi ko yizeye imikoranire myiza kurushaho mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Nishimira ko Equity itangije gahunda yo kudakora ku mafaranga kenshi kandi iyi ni gahunda ya Leta.”

Equity Group ifite Banki yayo yitwa Equity Bank iri muri Banki zikomeye muri Afurika.

Mushimiyimana Eugenie ari kumwe n’abayobozi muri Equity
Eugenie Mushimiyimana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version