Guhera kuri uyu wa 30 Ukuboza, 2020 ,Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’ubucuruzi Equity Group bwamurikiye abanyamuryango bayo ibirango bishya byerekana ko bwaguye akazi bukaba bugiye kongera serivisi kubabugana.
Ubusanzwe ikirango cya Equity Group cyari kigizwe n’inzu ihagaze ariko ikirango gishya kirerekana igisenge gusa kitagira inkuta.
Umuyobozi wa Equity Group ishami ry’u Rwanda Bwana HINNINGTON NAMARA yavuze ko kuba ikirango cyabo gishya kigizwe n’igisenge gusa bigaragaza ko baguye amarembo, bakaba batagikorera ahantu hamwe.
Yagize ati: “Uyu munsi ntusanzwe kuri twe kuko ni umunsi tugaragaje ibirangantego bishya. Icyahindutse si ibirangantego byacu gusa ahubwo twananogeje serivisi abakiliya bakenera. Ni ikimenyetso cy’uko tugiye kubazanira ibishya kandi byiza kurushaho nk’uko twabibasezeranije.”
Muri iki gikorwa hamuritswe kandi uburyo bushya bwiswe One Equity bwo gufasha abakiliya bayo kubona serivisi zihuse kandi zinoze.
Izi serivisi zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya murandasi.
Serivisi izajya itangwa n’aba ‘agents’ bayo kandi hazongerwa umubare wabo hagamijwe kugera ku bakiliya bayo hirya no hino.
Akazi kabo kazaba ari ako gufasha abantu kubona inguzanyo, kohereza no kwakira amafaranga n’ibindi.
Abantu basanzwe badakorana na Equity nabo bahawe uburyo bwo kungukirwa nayo binyuze mu byo bise ‘Phone Solution’ izabafasha mu kubona serivisi z’ikoranabuhanga harimo no kwifungurira comptes.
Umwe mu bantu basanzwe bakorana an Equity witwa Eugènie Mushimiyimana yabwiye Taarifa ko asanzwe akorana neza na Equity kandi ko yizeye imikoranire myiza kurushaho mu gihe kiri imbere.
Ati: “ Nishimira ko Equity itangije gahunda yo kudakora ku mafaranga kenshi kandi iyi ni gahunda ya Leta.”
Equity Group ifite Banki yayo yitwa Equity Bank iri muri Banki zikomeye muri Afurika.