Ese Afurika Izashobora Gukusanya Miliyari $100 Zo Gushora Mu Buhinzi?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Gukusanya ayo mafaranga niyo ntego nkuru abitabiriye inama mpuzamahanga ku kwihaza mu biribwa yitwa Africa Food Systems Summit iri kubera i Kigali yihaye.

Icyakora kuzayigera bizasaba ibirenze kubyiyemeza!

Abakora muri politiki z’ubuhinzi bavuga ko abikorera ku giti cyabo na Banki bakwiye gukorana bagaha abahinzi inguzanyo nabo bagashora mu buhinzi.

Ibi kandi abahinzi nabo n’ibyo bifuza gusa abakozi ba Banki bavuga ko ibi ari ibyo kwitonderwa kuko ubuhinzi bukunze guhura n’ibizazane byinshi bituruka henshi.

Iyo umusaruro udatubijwe n’ifumbire nke cyangwa mbi, utuba kubera ikirere cyahindutse kigatera imvura nyinshi cyangwa kigatera uruzuba rukurura amapfa.

Hari n’indwara zigendana n’ibyo bihe byombi; kandi ibyo byose birebwaho naza Banki iyo ziga imishinga.

Abahinzi bo muri Afurika kandi bagira ikibazo cy’uko bahinga ku buso buto, ntibakoreshe amafumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure kandi n’ubumenyi mu buhinzi bugezweho ntibureguka cyane.

Umushoramari ushoye mu murima gusa ashobora kubona inyungu nke.

Ariko ushoye mu bikorwa bizareba uruhererekane rw’ibihingwa byose we arunguka cyane.

Ni ishoramari risaba amafaranga menshi, ubumenyi bwinshi, abakozi bahagije n’ibindi bijyanirana nabyo.

Ku byerekeye Miliyari $100 zafasha ishoramari mu buhinzi, Afurika ibifitemo icyuho kinini.

Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), bwagaragaje ko ikibazo atari ukubona amafaranga gusa ahubwo ko hakenewe n’izindi ngamba zirimo kunoza uburyo bwo gushora imari, kongera umusaruro n’ubwiza bw’ibicuruzwa, serivisi n’ibikorwa remezo.

Ikigega IFAD kivuga ko kimaze imyaka gikoresha imari mu iterambere ryo gushyigikira abahinzi bato, abaturage bo mu cyaro, ibikorwa remezo na serivisi, ariko ko mu myaka ishize cyanongereye inkunga igera ku bikorera binyuze muri gahunda yayo yihariye yo gutera inkunga abikorera.

Muri iyo gahunda barashaka gutanga hafi Miliyoni $ 500 y’ishoramari ry’abikorera, agatangwa mu bigo bito n’ibiciriritse, abahinzi bato n’ibigo by’imari bikorera cyane cyane ku rwego rw’ibanze rw’umusaruro.

Hari Raporo y’ikigo Boston Consulting Group yo mu mwaka wa 2025, yagaragaje ko Afurika buri mwaka ikenera miliyari $ 49 yo gushyira muri gahunda zo guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa, mu gihe amafaranga akenewe yose abarirwa muri Miliyari $ 200.

Ibi bituma ku mugabane habaho icyuho cy’imari kingana na Miliyari $100 buri mwaka, nubwo ikigereranyo gishobora guhinduka bitewe n’impamvu zirimo amafaranga akenewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikindi kibazo kinini ni uko za Leta zidashyiramo amafaranga ahagije kuko zisabwa gushyiramo 10% ariko uretse u Rwanda n’ibindi bihugu bike(6,%), ibindi bishyiramo atarenze 3% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange, ibiganiro ku hazaza h’ubuhinzi bw’u bagaragaje ko guteza imbere ubuhinzi muri Afurika bidashobora kugerwaho hakoreshejwe amafaranga gusa, kuko hakenewe imari ihuje n’imiterere y’abahinzi n’ibigo, ubufasha mu bya tekiniki, ingwate zo kugabanya ibyago by’igihombo, ibikorwa remezo n’amasoko.

Ubundi intego ikaba ko amafaranga ajya muri uru rwego agera ku bahinzi bato n’ibigo bito n’ibiciriritse, aho ashobora kubafasha kongera umusaruro, imirimo n’imibereho y’abaturage.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *