Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?

Nyuma y’uko Gen Nyagah wayoboraga ingabo za EAC zari zaroherejwe muri DRC avuze ko avuye muri izi nshingano kubera impamvu zijyanye n’umutekano we, nta yandi makuru yerekeranye n’inshingano z’ingabo yari ayoboye aratangazwa.

Hari n’abavuga ko ziriya ngabo zitishimiwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bityo bikaba ari byo byatumye Gen Nyagah abivamo.

Gen Jeff Nyagah yaje kubivamo

Mu mezi make ashize, hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga Perezida Felix Tshisekedi abwira Gen Nyagah ko we n’ingabo ze bareka gukomeza gukorana n’abanzi ba DRC kandi ko nibatabireka, abaturage batazabyihanganira.

Ibintu byakomeje kugenda gake gake kugeza ubwo mu minsi ishize Nyagah yeguye.

- Advertisement -

Nyuma yo kwegura kwe, nta wundi muntu uratorerwa kuyobora ingabo za EAC mu buryo bwemeranyijweho kuko Kenya ari yo ifite uyu mwihariko kugeza ubu kandi DRC ikaba itabishaka.

Mu Cyumweru gishize hari inama yari itagenyijwe kubera i Bujumbura igahuza abakuru b’ingabo zigize uriya mutwe ngo bagire hamwe uwawuyobora ariko ntiyabaye.

Impamvu yo gusubikwa kwayo ni uko hari indi nama ikomeye byahuriranye, iyo ikaba ari Inama y’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari yitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres.

N’ubwo Major General Nyagah yabaye asimbuwe na  Maj-Gen Alphaxard Muthuri Kiugu, uyu ntabwo aratangira imirimo mu buryo bweruye kuko iby’uko Kenya ari yo igomba kuyobora East African Force bikigibwaho impaka.

SADC iraje…

SADC igizwe n’ibihugu 16

Muri Namibia haraye hataraniye inama yari iyobowe na Felix Tshisekedi nka Perezida wa SADC. Yanzuriwe mo ko ingabo z’iki gihugu zizoherezwa muri DRC.

Inshingano ni ‘kujya guhangana n’umutwe wa M23’.

Izi ngabo zizafatanya n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhangana na M23 no kurengera ubusugire bwa DRC.

DRC ifite icyizere cyuzuye cy’uko ingabo za SADC zizatsinda uruhenu abarwanyi ba M23.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC witwa Christophe Lutundula yagize ati:  “Ndatekereza ko byinshi bikubiye mu itangazo rya nyuma ry’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. Inama yemeje kohereza ingabo za SADC mu rwego rw’ingabo zizafasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba”.

Umuryango wa SADC wasabye Congo gutegura uburyo bwose bwafasha guhuriza hamwe ingabo ziriyo kugira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi mu buryo bushyize hamwe.

DRC igiye kuba ihuriro ry’ingazo z’Afurika…

Ingabo za SADC nizigera muri DRC zizahasanga iz’u Burundi, iza Kenya, iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo.

Ingabo z’ibi bihugu zageze muri DRC zihasanga iz’Umuryango w’Abibumbye zari zihamaze imyaka igera kuri 20.

Izo zose uko zakabaye ntizarakeura ikibazo cy’imitwe yazengereje Uburasirazuba bwa DRC.

Abahanga baribaza niba ingabo za SADC ari zo zizazana igisubizo kirambye ku mutekano muke muri DRC.

Ubundi SADC igizwe n’ibihugu 16.

Ibyo ni Angola, Botswana, Comoros, DRC, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Bivuze ko muri DRC hagiye guhurira ingabo z’ibihugu 20 by’Afurika yo Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara

Ntiharamenyekana igihugu kizayobora ingabo zizoherezwa muri DRC n’igihe zizahagerera.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version