Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese ‘Kera Kabaye’ Abimukira Bo Mu Bwongereza Baba Bagiye Kuzanwa Mu Rwanda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ese ‘Kera Kabaye’ Abimukira Bo Mu Bwongereza Baba Bagiye Kuzanwa Mu Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2024 4:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uramutse ushingiye ku byavuzwe na Michael Tomlinson, Minisitiri mu Bwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko wakwemeza ko igisubizo ari Yego.

Uyu yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba.

Tomlinson yavuze ko uyu mushinga uri bugarurwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma abayigize bari bamaze igihe mu kiruhuko.

Ati: “Uyu mushinga, ejo uragaruka imbere y’Inteko.”

Avuga ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye kugira ngo igarure uyu mushinga wa gahunda y’u Rwanda imbere y’Inteko kugira ngo indege izabashe guhaguruka.

Minisitiri Tomlinson yabwiye umunyamakuru wa BBC, Laura Kuenssberg  ko kuba uyu mushinga ugarutse mu Nteko bigaragaza ko hari igisubizo kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda.

Ati: “Bivuze ko mu gihe cya vuba indege ishobora guhaguruka.”

Mu bihe bitandukanye ababaye ba Minisitiri w’Intebe w’ubwongereza beguye bikurikiranya nyuma y’uko bananiwe kumvisha Abadepite iby’uyu mushinga bamwe bavugaga ko uhabanye n’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak aracyategereje ko agera ku ntsinzi agahabwa uburenganzira n’urwego rwa nyuma rw’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza kuko urwa mbere rwo rwamaze kwemeza ko rumushyigikiye, binyuze mu bwiganze bw’amajwi.

TAGGED:AbimukiraAbongerezafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu 10 Bifite Amateka Ya Kera Kurusha Ibindi Ku Isi
Next Article Kamerhe Yasabye Tshisekedi Kuva Mu Magambo Agatera u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?